Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Abo turibo

Abo turibo

Twebwe AFRI-MEDIA LTD ikigo gikora ibirena n’itangazamakuru ndetse n’itumanaho twashinze urubuga urubuga rwa www.jobcenter.rw. Tugamije gutanga amakuru ahindura ubuzima bw’abayasoma n’abayareba binyuze ku rubuga rwacu : www.jobcenter.rw no kuri you tube channel yacu: JOB CENTER RWANDA .
Turifuza gutanga amakuru yazana impinduka mu buzima bw’abanyarwanda. Ibyo umuntu asomye akaba yabishyira mu bikorwa bikazana inyungu mu byo akora cyangwa yifuza gukora.

Yanditswe: Solange Ayanone kuwa 13 Kamena 2018 saa 18:16

Usome neza ibituranga n’ibyo twemera mbere yo kugira icyo wandika ku rubuga. Mu gihe ufashe umwanzuro wo kwandika ku rubuga, uba wemeye aya mabwiriza.

A. Kuki urubuga www.jobcenter.rw rwashinzwe ?

Uru rubuga turufata nk’ihuriro ry’amakuru y’umurimo n’akazi n’ubukungu haba ku bashaka kwikorera , ku bikorera no kubashaka akazi.

Impamvu yatumye duha agaciro aya makuru ni izi zikurikira :
• Twasanze nta handi abantu bayasanga kandi akenewe mu buzima bw’abantu benshi ;
• Twifuzaga kugira uruhare mu kurwanya ubushomeri bwibasiye abanyarwanda cyane urubyiruko tubabwira aho babona akazi n’uko bagahanga;
• Twifuje kandi gufasha abakora bizinesi kuzinoza batanga serivisi nziza kandi bamenya n’amakuru y’uko babungabunga ibikorwa byabo ngo bitagwa mu bihombo;
• Twashatse guha ijambo umukiriya kuko ari inkingi ikomeye muri bizinesi no mu kazi ako ari ko kose.

B. Ibice bigize urubuga

Uru rubuga rugizwe n’ibi bice by’ingenzi :
- AMAKURU
-  AKAZI
-  AMAHUGURWA
-  VUGA MUKIRIRYA
-  BAZA INZOBERE
-  AMASHUHO
-  AMATANGAZO

I. AMAKURU
Muri iki gice musangamo amakuru akubiye mu dushami dukurikira:

Mu gace twise BAKIRA BATE muzahasanga amakuru yo kwihangira umurimo. Aho dusura Rwiyemezamirimo batandukanye kugira ngo babasangize ubuhamya bwabo mu rugendo rwo kwikorera. Ibi bitinyura benshi cyane urubyiruko ubusanzwe rutinya kwikorera kubera amikoro.

Mu gace twise IBANGA RYY’UBUKUNGU muzasangaho amakuru y’ubukungu cyane cyane uko bwifashe hirya no hino mu gihugu no mu karere. Muhasanga kandi inyigisho zibafasha gutera imbere mu bukungu bwanyu.

Mu gace twise AMAKURU YA SERIVISI muhasanga amakuru arebana n’uko abantu bakirwa muri rusange ndetse n’uko bakwiye kwakirwa. Ibi bifasha abatanga serivisi kumenya inshingano zabo ariko n’abakiriya bakamenya uburenganzira bwabo.
Mu gace twise UMUGORE MU ITERAMBERE, harimo amakuru arebana n’abagore biteje imbere inzitizi bahura nazo n’aho bageze mu rugendo rw’iterambere.

II. AKAZI
Mu gashami k’akazi muhasanga amatangazo agezweho abarangira akazi.
Ibi bifasha abize bagashaka kumenya aho bagakura. Udashoboye kudeposa on line tubimufashamo.
III. AMAHUGURWA
Muri aka gace tubarangira ahantu hose mwakura amahugurwa ndetse na buruse ku babyifuza.

IV. VUGA MUKIRIYA

Uyu ni umwanya mwahawe wo kuvuga ibitagenda mu mitangire ya servisi kugira ngo bikosorwe. Iyo mutugejejeho ubutumwa bwa serivisi mbi mwahawe duhita tubushyira kuri twitter y’ikigo cyatanze serivisi kandi kenshi tubona impinduka. Mushobora ariko no gushima abakora neza.

V.I BAZA INZOBERE

Aha uhashyira ikibazo ufite mu rwego rw’ubukungu no kwihangira umurimo maze inzobere ikagusubiza.
VII. AMASHUSHO
Aha muzahasanga video zibafasha muri business zanyu mukamenya uko abandi bakora kugira ngo biteze imbere.

VIII. AMATANGAZO
Aha tubashyiriraho amatangazo aranga cg arangisha.


C. Indangagaciro zacu

Muri cyiciro cy’amakuru tugendera ku mahame agenga umwuga w’itangazamakuru no ku ndangangaciro z’umwuga zirimo kuvugisha ukuri, kutabogama no guha ijambo buri ruhande rukenewe mu makuru yacu.

Kuri www.jobcenter.rw habonekaho kandi umwanya wahariwe umukiriya twise VUGA MUKIRIYA aho umukiriya utanyuzwe na serivisi aza ku rubuga akabivuga mu rwego rwo kwanga serivisi mbi nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame adahwema kubikangurira abakiriya. Na none kandi umukiriya wanyuzwe nawe azajya aza ashyireho ubutumwa bwo gushima.
Ubu butumwa si amakuru ni ibitekerezo by’umukiriya ntibigengwa n’amategeko agenga itangazamakuru. Ari nayo mpamvu tuboneyeho gusaba abakiriya kugira ukuri mu byo bavuga, kwandika ibyo bahagazeho batabwiwe no kugira ubupfura mu kunenga. Gusebanya ntibyemewe kuri uru rubuga no muri iki gice cya VUGA MUKIRIYA . Uzabikora azakurikiranwa n’amategeko abiryozwe ku giti cye. Uwanenzwe muri VUGA MUKIRIYA yemerewe nawe kwandika akagira icyo avuga ku byamuvuzweho.

Tubashimiye uburyo mwahisemo kutugana, tubizeza kubaha amakuru y’imirimo izana impinduka mu buzima bwanyu.

Solange Ayanone
Umuyobozi Mukuru(CEO)
AFRI-MEDIA-JOB CENTER

Tanga Igitekezo



Ibitekezo

  • Posted by lozey on 13 Ukwakira 2019

    Jobcenter nabasabaga ko mwajya muduha n’amakuru y’imyidagaduro cyangwa amateka

  • Posted by NTAHORWAMIYE Gaston on 4 Ukwakira 2018

    MWIRIWE.
    NASABAGA KWEMERERWA KUZAKURIKIRANA AYA AMAHUGURWA YEREKYERANYE NO GUTANGA SERIVISE INOZE KUBERA KO MFITE UMUSANZU CYANGWA SE UMUSARURO NIFUZA KUYATANGAMO.
    TEL NUMBER YANJYE NI 0783541958 CYANGWA SE 0737765717 MURAKOZE CYANE.

  • Posted by [email protected] on 11 Nyakanga 2018

    as i can see you business is profitable, the rest is to manage your inventory and focus on increasing clients

  • Posted on 13 Kamena 2018

    I have a small restaurant at Nyamirambo since june last year, I want to ask expects how to increase sales and get more clients, what’s all steps involved?
    Thank you!

Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.