Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Uko wabona Inguzanyo  “...

Uko wabona Inguzanyo “ TURA IWAWE “ ukava mu bukode

Kubona icumbi ni ikibazo gikomeye ku bantu benshi cyane mu mujyi. COPEDU PLC igufasha kugira iwawe mu buryo budahenze kandi butakugoye.

Yanditswe: Aimery P. Barame kuwa 2 Kamena 2020 saa 16:35

1. Tura iwawe iteye ite?
Tura Iwawe ni konti ifasha abakiriya ba COPEDU PLC kwigurira umutungo utimukanwa utangwaho ingwate (inzu/ikibanza/isambu).
Uburyo COPEDU PLC yashyiriyeho abakiliya bayo bubafasha kwigurira inzu, isambu cyangwa ikibanza badakoze mu gishoro cyabo.

2.Uwemerewe kuyifunguza :
Umukiriya wese wa COPEDU PLC yemerewe kuyifunguza hashingiwe ku bushobozi bwe bwo kuzigama.
3. Ibisabwa:

  1. Gufungura konti uzigamaho amafaranga bitewe n’ubushobozi bwawe;
  2. Umukiriya niwe wihitiramo umubare w’amafaranga yo kuzigama ahereye ku bushobozi bwe;
  3. Ni inguzanyo ihabwa umukiriya (abagore, abagabo, Sosiyeti, koperative cyangwa amashyirahamwe) wa COPEDU PLC wazigamiye inzu, ikibanza cyangwa isambu mu gihe cyagenwe.

Ku bindi bisobanuro gana ishami rya COPEDU PLC rikwegereye.

Tanga Igitekezo



Ibitekezo

  • Posted by nzabitondera on 5 Ukuboza 2021

    nyagatare nta shami rihari mwadufasha?

  • Posted by Nsengumuremyi Esiron on 30 Gicurasi 2021

    Mwaramutse ndashakakuganaikikigokimari copEdu pLc mungireinama ukotwakoranabisabaiki nkubunkorainkweto arikontagishoro

  • Posted by munyanziza jeandelapaix on 9 Gashyantare 2021

    Nkubu utanga 40kukwezi wayibona muguhe kingana iki?

Copyright © 2016 - 2022 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.