Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Ukora n’uceceka ihohoterwa...

Ukora n’uceceka ihohoterwa rikorerwa abagore bose barahanwa -Min Bayisenge

Umuryango w’abagore bafite ibitangazamakuru (Women Media Owners for Change-WMOC) uherutse muri iki cyumeru dusoza guhuza abantu banyuranye mu kiganiro kigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore mu itangazamakuru. Kutavuga ihohoterwa bakorerwa, bitiza umurindi abarikora nk’uko byagarutsweho n’abitabiriye icyo kiganiro.

Yanditswe: Betty Mutima kuwa 20 Ugushyingo 2021 saa 16:09

“ buri gihe mujye mwibaza kimwe natwe twese aho dukorera, ukibaza uti ese umugore cyangwa umukobwa dukorana wahohotewe abaye ari mushiki wanjye, abaye ari umukobwa wanjye naceceka ? nabyitwaramo gute ? mbonye ahohoterwa naceceka cyangwa nkitwara nk’aho bitandeba” .
Uyu ni umukoro Minister Jeannette Bayisenge w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yahaye abitabiriye ibiganiro bigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore bakora mu itangazamakuru. Ibiganiro byahuje abayobozi b’ibitangazamakuru, inzego za Leta , imiryango itari iya Leta n’abaterankunga mu itangazamakuru byateguwe ku wa mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021 n’umuryango w’abagore bakora itangazamakuru (WMOC).

Mu bushakashatsi bwagarutsweho muri ibyo biganiro bwateguwe na WANIFRA, bugatangazwa mu kwezi kwa 7 muri uyu mwaka byagaragaye ko abagore bakora mu itangazamakuru bahohoterwa ku kigerereranyo kiri hejuru ya 40 % ugereranyije n’abagabo. Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’icyahoze ari Inama Nkuru y’itangazamakuru muri 2019, nabwo bwagaragaje ko abagore bakora mu itangazamakuru bashyirwa ku nkeke y’igitsina bigatuma bava mu mwuga.

Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda witabiriye iyo nama yavuze ko abakora businesi bagakomeza umuco wo guhohotera abagore mu kazi baba bashyira mu kaga ubucuruzi bwabo. Yasabye abafite ibigo by’itangazamakuru kureka uwo muco. Gusa yavuze ko biri hose ku isi . Ati : “ hambere aha umuyobozi w’amakuru muri BBC yareguye. Nta kindi cyabiteye yajyanywe n’uko yarezwe kwibasira abagore bishingiye ku gitsina. Nkaba nshima WMOC yateguye ibiganiro nizera ko biri buzane umuti kuri iki kibazo “.

Hakenewe umubare ufatika w’abagore mu buyobozi bw’ibitangazamakuru
Berna Namata ni umuyobozi w’ishami mu gitangazamakuru The Eastafrican , muri ibyo biganiro yagize ati : “ kuva ibitangazamakuru biyoborwa n’abagabo gusa ku buryo abagore ari bake mu buyobozi, ihohoterwa rikorerwa abagore rizakomeza mpaka. Abantu bakwiye gutekereza ku gukumira cyane kurusha guhangana na sexual harassment”.
Umuyobozi wungirije wa RIB, nawe yavuze ko bigoye gukurikirana ibyo byaha ahanini kubera kubura ibimenyetso.

Akaba yaribukije ko abantu badakwiye guhishira abakora iryo hohoterwa. Yasabye abagore bakora itangazamakuru gutinnyuka bakavuga ihohoterwa bakorerwa.
Ntibyoroshye kuvuga iryo hohoterwa
Chantal Mudahogora ni inzobere mu by’ubuzima bujyanye n’imitekerereze n’amarangamutima. Avuga ko kuba abagore benshi bahohoterwa bagahatirwa gukora imibonano mpuzabitsina bituma batabona ingufu zihutira kurega ababikora. Mu kiganiro yatanze yagize ati: “ kuvuga ibyamubayeho biragoye kuko iryo hohoterwa ryambura ubumuntu urikorerwa. Ni ngombwa rero ko uwarikorewe abona umuntu wabihuguriwe umufasha kugaragaza ibyamubayeho”. Aha Mme Mudahogora yasabye RIB na polisi kujya ibyitaho mu gihe irimo kugenza ibi byaha.

Umuyobozi w’umuryango WMOC, Peace Hirary Tumwesigire yavuze ko urugamba rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore atari urw’umuryango umwe . Yasabye inzego zinyuranye gukurikirana iki kibazo abahohotera abagore mu itangazamakuru bagahanwa.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.