Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Ubuhamya bwa Mukanyandwi...

Ubuhamya bwa Mukanyandwi ukora inkweto yarize ibijyanye n’ikoranabuhanga

Mukanyandwi Junis akora inkweto za Made in Rwanda, harimo iz’abagabo, agakora Sandari z’ubwoko bwose, izitwa masayi z’uruhu n’iz’ubudodo. Yatangiye gukora umushinga wo gukora inkweto mu kwezi kwa Gicurasi mu mwaka wa 2017; ubu ari kwinjiza asaga ibihumbi ijana nyuma yo guhemba abakozi bamufasha mu kazi akora n’ibindi byose akoresha.

Yanditswe: Hategekimana Innocent kuwa 22 Gicurasi 2019 saa 09:09

Mukanyandwi Junis ufite ikigo gikora inkweto cyitwa “Everything art”, avuga ko mu mwaka wa 2017 ari bwo yarangije kwiga amashuli yisumbuye, aho yize ibijyanye n’ikoranabuhanga(Gestion informatique), ariko yanga gukomeza kwicara nta kazi afite ahitamo kwihangira umurimo kuko n’ubusanzwe yakundaga imyuga. Yaje kubona gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda ifite isoko ahitamo kwiga gukora inkweto.

Agira ati "Maze gufata icyemezo cyo kwihangira umurimo, nahisemo kwiga gukora inkweto, negereye abantu bazikora baranyigisha nishyura ibihumbi mirongo itanu kuko nabo baranyorohereje. Ni ibintu nize nshyizemo imbaraga kuko nari mbikunze kandi mbere nakundaga ibintu by’ubukorikori n’ubwo atari byo nize. Ubu mu myaka igera kuri 2 maze nkora ninjiza asaga ibihumbi ijana kandi nahembye abakozi batanu bamfasha mu kazi".

Uyu akomeza avuga ko yatangiye akora ibikapu bikoze mu masaro atangije ibihumbi makumyabiri, agenda azigama amaze kugera ku bihumbi magana atatu atangira umushinga wo gukora inkweto. Avuga ko kandi kuri we iyo abona yigurira ikintu cyose akeneye bimutera ishema kandi hari byinshi afasha umuryango we kubera umwuga akora.

Kugeza ubu afite ahantu hatatu mu mujyi wa Kigali acururiza inkweto, harimo Kimisagara- Kamuhoza , ku Gisozi- Batsinda no kwa Makuza ahitwa muri Kwako
Yahaye akazi urubyiruko rugera kuri batanu harimo babiri ahemba ibihumbi mirongo itandatu buri wese ku kwezi. Uyu rwiyemezamurimo avuga ko afite icyerekezo cyo gukora uruganda rukomeye, kandi abona mu myaka ibiri azaba amaze kubigeraho kuko amaze kubona ko bishoboka akurikije uko ibyo akora bifite isoko rigari.

Mukanyandwi avuga ko hari imbogamizi bagenda bahura nazo, kuko kubona amamashini atunganya amapine bakoramo inkweto ahenze ndetse no kubona impu, ariko bigenda bikemuka uko bagenda babona ubushobozi kuko ibyo bakora abakiriya babikunda.

Ashishikariza urubyiruko gutinyuka bagakora kuko hari abana benshi bakunda kwicara barangije amashuli yisumbuye, cyangwa kaminuza bumva ko bategereje akazi ko mu biro kandi bafite amaboko. Ati “Nibatinyuke barebe hirya no hino hari abantu baba bari gukora imirimo y’imyuga, bayige kuko bishobora no kurangira igitekerezo cyo kujya mu biro kikamuvamo agatangira gukora, akaba yashinga n’uruganda agatanga akazi”.

Tanga Igitekezo



Ibitekezo

  • Posted by Uwayisenga sabrine on 21 Gicurasi 2021

    Uwayisenga sabrine ndagushimira cyane kubwo ikizere uturemeye mumutima nange nisegukora inkweto sandar arko

Copyright © 2016 - 2022 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.