Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Rutsiro: Uko umugore uhinga

Rutsiro: Uko umugore uhinga Kawa yiyubakiye inzu y’ubucuruzi

Dusabemariya Odette w’imyaka 51 umubyeyi w’abana umunani utuye mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro; ni umwe mu bahinzi ba Kawa ndetse akaba n’umwe mu banyamuryango bashinze uruganda rutunganya ikawa muri uyu murenge. Avuga ko ubu buhinzi bwamugejeje kure harimo no kuba yariyubakiye inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka miliyoni 4 n’ibihumbi 900.

Yanditswe: Uwambayinema M.Jeanne kuwa 5 Nzeri 2019 saa 12:33

Uyu mubyeyi uvuga ko yavutse asanga iwabo ari abahinzi ba Kawa, nyuma ngo yaje gushaka umugabo mu mwaka wa 1992 ariko asanga we afite nkeya, maze yiyemeza kongera iki gihingwa kuko yari azi akamaro kacyo.

Ubwo Leta y’u Rwanda yatangiraga gushishikariza abaturage kwibumbira mu makoperative, uyu mugore ngo yafashe iya mbere mu kubyitabira we n’umugabo we; maze babatse umugabane shingiro wa miliyoni imwe umugabo we acika intege yanga kuyatanga maze ayivamo, uyu mugore we ayigumamo.

Agira ati “Twumvaga tudasobanukiwe ibya koperative umugabo wanjye ati ariya mafaranga bazayarya, njye nanze kuyivamo nyigumamo nahise naka inguzanyo ya miliyoni muri banki y’abaturage maze ntanga uwo mugabane shingiro. Nyuma y’igihe gito dushinze uruganda ikawa yacu yaraguzwe cyane, maze batugabanya amafaranga avuyemo aho buri munyamuryango yahawe miliyoni imwe mba ndayagaruje. Ako kanya nahise nishyura wa mwenda, kubera icyizere abaturage bambonagamo bahise bantorerwa kuyiyobora”.

Uyu mubyeyi kandi akomeza avuga ko ubwo koperative yabo yari imaze gukomera igashinga uruganda mu mwaka wa 2015; yahise abonamo akazi ko kungiriza umucungamari w’uruganda aho yahembwaga ibihumbi 75 ku kwezi kugeza mu mwaka wa 2018; akazi ngo katari koroshye kuri we kuko hari n’ubwo byamusabaga kurara ku ruganda kandi ari umugore.

Yungamo ati “Nari mfite abana batoya byansabaga kubyuka kare nkabatekera nkabasiga ngahita njya mu kazi . Umugabo nawe agasigara mu buhinzi n’amatungo, hari n’ubwo nararaga ku ruganda ikawa zatinze kuza kandi ari njye wagombaga kuzakira binansaba ko mpava bamaze kuzishyira mu mashini. Byarangoraga cyane ariko nkabikora ari nako nkurikirana n’ubuhinzi n’ibyo mu rugo”.

Akomeza avuga ko ikawa ari yo akesha ubuzima bwe, kuko yashoboye kwishyurira abana kaminuza kubera icyiciro cy’ubudehe Leta itabahaye inguzanyo. Ubu ngo afite abandi bane bakiri mu mashuri yisumbuye nabo yizeye ko azabishyurira.
Imitungo irimo amasambu, inka ndetse n’inzu y’ubucuruzi ifite imiryango ine; nibyo uyu mugore avuga ko yakuye muri Kawa .

Kuri ubu Dusabemariya nyuma yo gusezererwa mu kazi bashatse uwabyize kuko we nta mashuri yisumbuye yize, ubu acuruza akabari mu muryango umwe w’iyo nzu yiyubakiye ku giti cye adafatanije n’umugabo ariko agakomeza kubungabunga Kawa ye.

Uyu mubyeyi kandi avuga ko amafaranga akura mu bucuruzi ayizigamira muri banki ndetse akaba aba no mu bimina aho atanga amafaranga ibihumbi 12 buri cyumweru.

Kuri ubu Dusabemariya ni umuhinzi w’indashyikirwa wa Kawa mu karere ka Rutsiro, akaba afite ikawa ibihumbi 8.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.