Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Rurenge-Ababyeyi bakoraga...

Rurenge-Ababyeyi bakoraga imirimo yahagaze batunzwe no guca inshuro

Bamwe mu bagore bo mu kagari ka Rurenge mu murenge wa Rukomo wo mu karere ka Nyagatare bahangayikishijwe n’ubuzima babayemo bitewe n’ingaruka icyorezo cya Covid 19 cyagize ku mirimo yari ibatunze. Baganira na Jobcenter.rw batangaje ko muri iki gihe bagowe cyane n’imibereho kubera ko Covid 19 yatumye iyo mirimo yari ibatunze ihagarara.

Yanditswe: TAREMWA Joshua-Nyagatare kuwa 2 Ugushyingo 2020 saa 17:25

Bizinyina Claudine ni umubyeyi w’abana babiri akaba afite imyaka mirongo itatu n’ibiri. Jobcenter.rw yaramusuye imusanga aho atuye mu mudugudu wa Rurenge ayitangariza ko abayeho mu buzima bugoye dore ko uyu mubyeyi yize amashuri atandatu yisumbuye ibyo bikaba byaramwemereraga kwigisha mu mashuri y’inshuke mbere y’icyorezo cya Covid 19. Uyu murimo wo kwigisha ngo ni wo yakeshaga imibereho.

Ibyo Bizinyina abigarukaho agira ati:’’Narigishaga ngahembwa amafaranga ibihumbi mirongo itatu ku kwezi. Aya mafaranga yaradutungaga kuko ariyo yadufashije kugura igare. Iryo gare umugabo wanjye yararikoreshaga akarangura ibirayi akabicuruza tugakuramo inyungu bityo ubuzima bugakomeza,nta kibazo cy’imibereho twari dufite.”
Icyorezo cya Covid cyadutse akazi Claudine yakoraga karahagaze. Ibyo byamugizeho ingaruka cyane kuko ari we, ari n’umugabo we,Bizinyina avuga ko kuri ubu batunzwe no guca inshuro bahingira abandi. Akomeza agira ati:”Ubu ubuzima buratugoye,kugira ngo tubone uko tubaho ni uko mpingira abandi,ubu n’aho gukora ibiraka biragoye kuhabona kubera ko muri kano gace twabuze imvura. Ku bijyanye n’imibereho muri rusange,mbere y’icyorezo cya Covid 19 twashoboraga kurya nka gatatu ku munsi(mu gitondo,saa sita na nijoro),ariko muri ibi bihe iyo mbonye icyo ntekera abana saa sita na nijoro mbishimira Imana,kuko hari igihe abana babwirirwa nabuze icyo mbatekera,nijoro nkabashigishira igikoma akaba aricyo bararira.”.
Icyifuzo cye cy’ingenzi ni uko yafashwa akabona igishoro mu gihe amashuri atarafungura ngo arebe niba bizamukundira gusubira ku kazi yakoraga ko kwigisha mu mashuri y’inshuke, ariko akaba anafite impungenge zitewe n’uko iryo shuri ryigenga yumvise ko rishobora no kutazakomeza kwakira abana.
Undi Jobcenter.rw yegereye akayisangiza ubuzima abayemo n’ingaruka
icyorezo cya Covid19 cyamugizeho ni uwitwa Niyigena Françoise.

Uyu mubyeyi w’abana bane avuga ko ubucuruzi yakoraga aribwo bwari butunze umuryango we ugizwe n’abantu 6. Niyigena avuga ko yakoraga akazi k’ubucuruzi bw’imyenda aho yakoreshaga igishoro cy’ibihumbi magana abiri akunguka nk’ibihumbi mirongo itatu buri cyumweru mbere y’icyorezo cya Covid 19. Kuri ubu ngo ubuzima burabakomereye cyane.
No kurya 1 ku munsi ni ihurizo
Abigarukaho agira ati:”Ubucuruzi bw’imyenda bwatumaga mbona n’uko nkorana n’amatsinda aho nabonaga amafaranga ibihumbi bine yo gutura mu itsinda buri cyumweru.Ubu singishobora gukorana n’amatsinda ubuzima buratugoye.Kugira ngo dushobore kubaho ni uko umugabo wanjye aba yashakishije akazi k’ubuyede(aide-maçons). Akenshi turabwirirwa kuko no kubona igikoma cyo gutekera abana biba bigoye.Umugabo wanjye arashakisha,urabibona ndatwite nta kabaraga ngo mbe namufasha gushakisha. Akenshi i saa sita nta cyo guteka tuba dufite,utwo umugabo aba yakoreye tudufasha kubonera abana icyo kurarira,kuko urumva ntibaba babwiriwe ngo bongere baburare.”
Jobcenter.rw iganira na Niyigena yamubajije impamvu atasubukuye gahunda yo gukorana n’amatsinda avuga ko amatsinda ahari,yewe ngo hari n’ayo umuntu atangamo ibihumbi bibiri bya buri cyumweru ariko ngo n’ayo 2000 kuyabona ntibyapfa kumworohera. Indi mbogamizi ihari mu kuba bakwiyambaza ibigo by’imari ni uko nta butaka bafite usibye inzu batuyemo yubatse mu mudugudu wa Rurenge, bityo ngo kubona ingwate ntibyapfa kuborohera,ariko ngo aramutse abonye igishoro yasubukura ubucuruzi yakoraga ahereye mu masoko amuri hafi.
Iki kibazo cy’uko hari abagore bahagaritse ubucuruzi bakoraga mbere y’icyorezo cya Covid19,Jobcenter.rw yakiganiriyeho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare. Umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet agira inama abo bagore n’abakobwa akabasaba kugana no kunoza imikoranire yabo n’ibigo by’imari. Ngo iyo hari imikoranire myiza kubaguriza bagasubukura ubucuruzi bakoraga ntabwo bigorana.
Twabibutsa ko na cya kigega cyashyizweho na Leta mu kwezi kwa Kamena muri uyu mwaka wa2020 kizafasha abakoraga ibikorwa bito n’ibiciriritse by’ubucuruzi biciye mu mabanki no mu bigo by’imari bitandukanye.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.