Ijambo ry'umunsi: Wirwana no gushaka gutangirira ku bintu binini. Tangirana n'ibito ahubwo ubigire binini. Robert Kiyosaki
Nyiracumi,umucuruzi ukomeye

Nyiracumi,umucuruzi ukomeye ubikesha ubuhinzi

Yanditswe: Aimery, Uwambayinema M.Jeanne kuwa 19 Nyakanga 2018 saa 05:20

Nyiracumi Alphonsine utuye mu mudugudu wa Nyagakombe akagari ka Ruhunda umurenge wa Gishari, mu karere ka Rwamagana yari umuhinzi uciriritse w’imboga ubu ni Rwiyemezamirimo ukomeye utanga ifumbire mu murenge wose.

Uyu mubyeyi w’abana 6 akora ubucuruzi bw’inyongeramusaruro ku buryo ageze ku rwego rwo kugemurira abahinzi bose muri uyu murenge toni 32 z’ifumbire na toni 24 z’imbuto. Ni umugore witeje imbere ukorana na banki kuko mu gishoro cya miliyoni 8 akoresha miliyoni 5 ni ize naho 3 ni inguzanyo ya banki.
Uyu mubyeyi avuga ko ubwo yatangiraga guhinga imboga atumvaga ko zamugeza ku kintu gikomeye. Amaze guhabwa ibihembo by’umuhinzi w’intangarugero mu karere, byamuteye imbaraga zo gukora cyane bimugeza ku rwego rwo kuba Rwiyezamirimo. Yatangiriye ku buhinzi bw’imboga mu murima muto, ubu ahinga ibigori ku buso bufatika. Yishyurira abana bane mu mashuri yisumbuye ndetse yagize uruhare mu kuvugurura inzu atuyemo. Kuri ibyo yongeyeho no kwambika abageni no kubaha ibikenerwa mu bukwe, nabyo akuramo amafaranga afatika.
Niyonsaba Jacqueline umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu kagari ka Ruhunda avuga ko bafata Nyiracumi nk’icyitegererezo ndetse n’urugero rwiza rw’umugore witeje imbere atabikuye ku mashuri ahanitse yize. Ati «tumuha umwanya mu nama zacu ,mu mugoroba w’ababyeyi akatuganiriza uburyo abagore bahaguruka bagakora ubuhinzi buteye imbere. Kandi byagize umumaro ubu abagore bacu bamaze kwibumbira mu matsinda akora n’ibindi bintu bitandukanye .”

Afasha abandi bagore kubona umurimo

Amaze kubona ko amaze kugera ahantu hashimishije, yatangiye gufasha bagenzi be maze abigisha guhinga imboga mu buryo bugezweho ku butaka buto bafite. Akaba amaze gushinga amatsinda y’abagore atanu mu murenge wabo. Yagize ati « nabonye ko ntakwiye kuzamuka njyenyine, nezezwa no kubona nabo bagurisha imboga bakabona amafaranga kandi kubera ko babona uburyo nagiye mpabwa ibihembo bibatera gukora cyane ».
Jacqueline , umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri aka kagari anavuga ko ko hari abagore benshi bamaze kwihangira imirimo itari iy’ubuhinzi gusa. Barimo ababoha ibikapu mu masaro, abambika abageni , …Ibi byose babikuye mu mafaranga y’ubuhinzi bigishijwe na Nyiracumi. Muri uyu murenge kandi abagore batanga neza ubwisungane mu kwivuza kuko bizigamira mu matsinda babarizwamo. ibi binatuma abagabo babo babona ko bashoboye gukorera ingo batagitega byose ku mugabo.

Uwambayinema M.Jeanne

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2020 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.