Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Nyanza :  Hari  abagore...

Nyanza : Hari abagore bagihohoterwa ku mutungo bakicecekera

Bamwe mu bagore bo mu mirenge ya Busasamana na Rwabicuma mu karere ka Nyanza , bavuga ko hari abagore bagihohoterwa ku mutungo cyane cyane abatarasezeranye ndetse n’abo mu ngo zikirangwamo amakimbirane, bagahitamo kwicecekera kuko baba batazi ko hari amategeko abarengera.

Yanditswe: Uwambayinema M.Jeanne kuwa 8 Werurwe 2021 saa 21:31

Mu gihe isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore uba buri mwaka ku wa 08 Werurwe, hari abagore bataramenya uburenganzira bwabo ku mutungo bakomeza guhohoterwa.
Niyirora Seraphine utuye mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Rwabicuma , avuga ko muri aka gace batuyemo hari abagabo bagiheza abagore babo ku mutungo w’urugo bitwaje ko nta sezerano bafitanye cyangwa bagatsimbarara ku muco wa kera wo kumva ko iby’urugo biba ari iby’umugabo gusa.
Agira ati ‘’ umugore yahinga akahirira amatungo ariko hari aho atabigiraho ijambo, keretse abasezeranye ni bo bumva ko uburenganzira kubyo batunze bungana naho abandi ntabyo mbona , na none ariko biterwa n’uko muba musanzwe mubanye, ababanye neza n’ubundi byose babyumvikanaho ariko abatabanye neza iby’urugo bireba umugabo’’.
Nyirabagenzi Marceline nawe utuye mu murenge wa Busasamana, avuga ko abagore babanye neza n’abagabo babo nta kibazo na kimwe bagira ku micungire y’umutungo w’urugo, ariko ko ababanye nabi usanga ari bo bima ijambo abagore babo nabo kwanga kwiha rubanda bagahitamo kwicecekera , bakabibaharira.
Agira ati ‘’ cyeretse mu ngo z’abantu basobanutse bamwe bize cyangwa abasenga naho ahandi umugore aba atunzwe no gusaba umugabo, nta cyemezo wafata kigendanye n’umutungo ngo cyemerwe, ushobora kuba ucuruza ariko utajya kurangura bigakorwa n’umugabo gusa wowe wicaye wakira amafaranga ariko utazi n’uko barangura abagore babikora nibo bake’’.

Ntibazi amategeko abarengera
Niyonsenga Emile umuhuzabikorwa w’inzu y’ubufasha mu by’amategeko (MAJ) mu karere ka Nyanza avuga ko ubusanzwe nk’abakozi ba Minisiteri y’ubutabera basanzwe bagira gahunda yo kwegera abaturage mu nteko z’abaturage , bakabigisha kandi bakabasobanurira amategeko atandukanye harimo n’arebana n’ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitsina ,ku mutungo ndetse n’andi.
Icyakora uyu muhuzabikorwa wa MAJ avuga ko muri uyu mwaka bitakozwe kubera icyorezo cya covid-19 cyatumaga abantu badahura gusa ngo bagerageje guhugura inzego zitandukanye zisanzwe zihura n’abaturage kenshi ngo barusheho kugira ubumenyi bamenye n’uburyo bazajya bafasha abaje babagana. Agira ati : ‘’ Twahuguye abayobora imirenge n’ utugari, abunzi , abakuru b’imidugudu ,abahagarariye abagore ,urubyiruko n’abandi , ntabwo twashoboye kugera neza kuri wa muturage ariko twizera ko umuturage uzagira ikibazo akamusanga azashobora kugikemura kuko twamuhaye ubumenyi’’.
Kuri iki kibazo cy’uko abagore babana n’abagabo batarasezeranye bagahohoterwa ku mutungo, Niyonsenga avuga ko atari byo kuko ngo n’utarasezeranye akwiye kuba yubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye . Ati: ‘’ mu bantu batasezeranye hakunda kuboneka utubazo twinshi ariko kuba umuntu atarasezeranye ntibivuga ko nta ruhare afite ku mutungo w’urugo. Igihe bigaragara ko bawushatse bari kumwe , gusa turateganya kubegera cyane tukabereka ibyiza byo gusezerana kuko hari abanga gusezerana kubera ko bafite imitungo badashaka gufatanya , abo rero niyo mpamvu dushaka kubegera tukanabereka ko hari ubundi buryo banasezeranamo kandi umutungo wabo bakanawugumana batawuvanze ariko ntibakomeze kubana gutyo. ‘’
N’ubwo nta mibare uyu muhuzabikorwa agaragaza y’abo bakiriye muri uyu mwaka ariko avuga ko abantu benshi bakira ari abafite ibibazo by’imitungo , kandi ko abenshi ari ababa batarasezeranye gusa Niyonsenga avuga ko bagerageza kubikemura ,ibindi bikoherezwa mu nkiko ndetse no mu bunzi.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.