Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Nyabihu: Abagore babazwa...

Nyabihu: Abagore babazwa no kwitwa inkorabusa kandi bavunwa n’imirimo yo mu rugo

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyabihu bababazwa n’uko imirimo yo mu rugo bakora ndetse bavuga ko ibavuna cyane, itajya ihabwa agaciro n’abagabo babo. Ibintu bemeza ko bidindiza iterambere n’uburinganire mu muryango.

Yanditswe: Joselyne Uwimana kuwa 18 Nyakanga 2021 saa 13:04

" Mu by’ukuri mu rugo mpura n’akazi kenshi kwita ku bana indi mirimo yo mu rugo guhinga gutera intabire ariko nkababazwa no kumva iyo umugabo atashye yasinze ambwira ngo ntacyo maze mu rugo ngo ni ukurya nicaye gusa ntacyo ninjiza, icyo gihe nanjye bintera agahinda kuba nagira n’icyo mwaka bikantera ipfunwe "
Uyu ni Mukamuhirwa Gaudance, umugore w’abana 5 afite umugabo w’umufundi. Atuye mu murenge wa kabatwa mu karere ka Nyabihu. Avuga ko kugirango agire icyo abona agihabwa n’umugabo kuko ariwe ukora gusa ngo kuri we ni umusaraba ukomeye kuko abibona bigoranye.
Iyo mirimo irimo idahabwa agaciro irimo kuvoma, kumesa, gutashya inkwi, guteka, kurera abana no kwita ku bantu bakuze, guhinga, kwita ku matungo, kwita ku barwayi, gusura uwabyaye, gukubura n’indi mirimo itandukanye yo mu rugo ivunanye ariko idahabwa agaciro.
Kimwe na Gaudence, abagore benshi bakora akazi ko mu rugo katinjiza amafaranga bavuga ko kuba imirimo bakora bita iyo mu rugo rimwe na rimwe idahabwa agaciro bibasubiza mu iterambere ryabo ndetse bikanongera ihohoterwa bakorerwa kuko akenshi bacunaguzwa ko ntacyo bakora .
Akenshi usanga uyikora byitwa ko nta kazi agira, nyamara urebye iyo mirimo yose akora bimusaba kubyuka saa kumi n’imwe za mugitondo akaza kuryama saa mbili z’ijoro. Mu cyaro aya masaha buba bwije cyane bitandukanye no mu mugi.

Akazi ko mu rugo karavuna ariko utagakora ntabimenya
Uwineza janviere nawe atuye I Nyabuhu. Nawe asanga akazi ko mu rugo kavuna cyane nyamara ntigahabwe agaciro. Ati: "nari mfite akazi karahagarara kuri ubu ni njyewe wirirwa mu rugo maze imyaka ibiri nigice ariko nkubwije ukuri ubu umugongo waracitse kubera kwirirwa mesa nteka ngategura abana kuko mfite abana bato. Nzinduka mbategura bakajya kwiga nkabajyana navayo ngakora amasuku mbese nta mwanya n’umwe mbona wo kuruhuka. Ariko nterwa agahinda n’iyo umugabo atashye yasanga bitarashya ubwo amahane agatangira nkabazwa icyo nirirwa nkora ko ntacyo nkimaze, mbese biragoye kumvisha umugabo ko mu rugo habayo akazi kenshi".

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Simpenzwe Pascal avuga ko icyo kibazo gihari kuko bigoye kuba waha agaciro imirimo abagore bakora kuko umuntu utarayikoze atamenya imvune uyikora agira. Gusa akavuga ko bigenda bigabanuka kuko bakora ubukangirambaga ku bagabo kugira ngo bumve imvune abagore bahura nazo. Ati: "mu by’ukuri haracyari abagabo bagifite imyumvire ko abagore birirwa murugo ko ntacyo binjiza. Gusa iyo ndi kwigisha abagabo nkunda kubabwira nti uzagire rimwe wirirwe mu rugo wenyine niho uzamenya imvune uhirirwa ahura nazo,bituma rero ubikoze amenya imvune uhirirwa ahura nazo ntazongera kumva ko ntacyo amaze cyangwa akora"
Raporo y’Umuryango wita ku murimo (ILO) mu mwaka wa 2018, yerekana ko abagore bangana na miliyoni 606 ni ukuvuga 41% by’abatari ku isoko ry’umurimo usanga biterwa n’inshingano z’imirimo idahabwa agaciro baba bafite mu rugo.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.