Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Musanze: Uko ubuhinzi bw’indab

Musanze: Uko ubuhinzi bw’indabo bukorwa n’uko bwinjiriza Nyirakarire asaga ibihumbi 150 ku kwezi.

Nyirakarire Francoise ni umuhinzi w’indabo mu mujyi wa Musanze nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Nyuma yo kuva ku kazi k’ubwarimu, yatangiye guhinga indabo, ubuhinzi avuga ko busaba kubwitaho kuva mu ihinga kugera mu isarura. Ubu buhinzi bumwinjiriza amafaranga menshi kuko kuri ubu afite isoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na hano mu Rwanda. Asagura ibihumbi 150 kandi ashaka kuzaraga abana be uyu mwuga kuko ngo yabonye utanga amafaranga.

Yanditswe: Anathalie Nyirangabo kuwa 29 Nzeri 2019 saa 13:58

Bikeri Nyirakarire Francoise w’imyaka 61 y’amavuko ni umubyeyi w’abana 5, atuye mu murenge wa Muhoza ,mu karere ka Musanze. Avuga ko yahoze akora akazi k’ubwarimu ariko nyuma akaza kujya mu kiruhuko cy’izabukuru; nk’umuntu wari waramenyereye gukorera amafaranga, kwicara atinjiza mu rugo rwe byaramubangamiraga, bituma atangira kubyaza umusaruro umurima w’igishanga afite, aho avuga ko yahoze ahingamo ibihingwa bitandukanye ariko kuko uwo murima uherereye mu mujyi wa Musanze, leta ngo yabategetse guhingamo indabo kugira ngo umujyi ugaragaremo isuku.

Avuga ko yatangiye guhinga indabo agira ngo yubahirize gahunda y’abayobozi nka bagenzi be bafite imirima y’igishanga kiri mu murenge wa Muhoza, ariko akumva ntacyo bizamumarira cyane ko ngo hari n’abagiye banga kuzihinga kuko bumva nta musaruro zitanga bakanamuseka nkaho arimo gukora ubusa.

Nyuma yaje kubigira bizinesi ikomeye ku buryo indabo zimwinjiriza asaga ibihumbi 150 ku kwezi, ubu ukaba ari umurimo avuga ko umufasha kubona amafaranga yo gukemura ibibazo bye n’umuryango. Ati “Maze kuza mu kiruhuko cy’izabukuru nigiriye inama yo kubyaza umusaruro uyu murima, nkajya mpingamo imyaka irimo ibishyimbo, ibirayi n’ibigori ariko ngakuramo imyaka mike utavuga ngo iradutunga nkuremo n’amafaranga. Nyuma twaje kugirwa inama n’ubuyobozi yo guhinga indabo ari bwo byatangiye kutwinjiriza amafaranga”.

Ubuhinzi bw’indabo bisaba kubwitaho cyane

Nyirakarire avuga ko nubwo gutangira ubuhinzi bw’indabo byamugoye kuko bisaba kuzitaho cyane kandi ashaje. Yemeye gukoresha imbaraga afite nyuma zitangiye kwera nawe atangira kwishimira umusaruro zimuha kuko ubu bimufasha gufatanya n’umugabo we kwishyurira abana babo 3 biga muri kaminuza amafaranga y’ishuri ndetse bakanabona ibibatunga nk’umuryango akagira nayo yizigamira aho kumutega amaboko ngo amusabe buri kimwe.

Ati “Hano i Musanze dukunda kwihingira ibirayi. Guhinga indabo byaramvunnye kuko bwari ubwa mbere ndetse nkibaza n’aho nzakura isoko. Ariko zimaze kwera natangiye kubona abantu baturutse i Kigali baza kuzigura, na hano i Musanze abakoze ubukwe, abashaka gutaka mu nsengero n’abagize ibyago nkabona baraza kunteza imbere. Indabo zimpa umusaruro uhagije ngakuramo amafaranga nanjye ngakomeza kugaragaza uruhare rwanjye mu kubaka umuryango”.

Nyuma ngo yakomeje gushaka isoko aza guhura n’abazungu bo muri Amerika bakunda indabo ze cyane ubu bakaba barabaye abakiliya be. Yungamo ati “Bajya bangurira indabo nyinshi bikanyungura. Hari ubwo bansaba kubaha indabo magana arindwi nkazibatunganyiriza zikajya muri Kenya akaba ariho bazazikura bakazijyana iwabo. Akenshi bakunze kubikora nyuma ya buri byumweru bibiri. Iyo bari muri Amerika bakazikenera barahamagara tukaziboherereza kuko indabo z’amaroma ntizikunda kwangirika cyane ninayo mpamvu abanyamahanga bazikunda”.

Nyirakarire kandi avuga ko nubwo guhinga indabo bivuna ariko ko abikunda cyane dore ko akiri n’umurezi yahoze azikunda .Yagize ati ”Guhinga indabo sinavuga ko ari akazi koroshye ariko nanone ntibigoye cyane. Bisaba kuzitera hamwe ahantu hegeranye cyane izi z’amaroma hanyuma ukazivomerera mu gihe imvura iba itaguye. Kuzivomerera rero no kuzikorera isuku niho habamo akazi kenshi ariko nshaka abakozi ndetse n’umukobwa wanjye warangije kwiga kaminuza akamfasha. N’iyo habonetse umukiriya utwara nyinshi kuzisarura no kuzitunganya bibamo akazi kenshi ariko iyo ufite abagufasha ntibigora. Ikindi mbona ni uko bisaba kuba hafi ntugire ibindi bintu byinshi uhugiramo kugira ngo uziteho”.

Akomeza avuga ko ubuhinzi bw’indabo ari bizinesi azaraga abana be kuko aho u Rwanda rugeze bisaba kwihangira imirimo bityo ko bamwe mu bana be abigisha guhinga indabo no kuzitaho kugira ngo bazabashe kwibeshaho mu gihe kizaza.

Tanga Igitekezo



Ibitekezo

  • Posted by nshimiyimana jean de la croix on 27 Ukuboza 2021

    Ndi umuhinzi w’indabo mu murenge wa ntarabana mukarere karulindo turahinga ariko harigihe amasoko abura umusaruro wacu ugahomba mwatugira inama

Copyright © 2016 - 2022 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.