Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Kigali : Ingaruka za covid-19

Kigali : Ingaruka za covid-19 ku bagore babuze akazi ni nyinshi

Uretse kuba icyorezo cya Covid 19 cyarahungabanyije ubukungu bw’isi muri rusange n’u Rwanda rurimo hari na bamwe mu bagore batuye muri Kigali bavuga ko mbere y’uko iki cyorezo cya Corana Virus kigera mu Rwanda, imibereho yabo yari myiza nta kibazo ariko nyuma yaho kigeze mu Rwanda uburyo babagaho bwarahindutse cyane aho batakibasha kwigurira ibyo biguriraga mbere.

Yanditswe: Umutesi Fionah Goodluck kuwa 2 Ugushyingo 2020 saa 17:50

Bamwe mubo twaganiriye baratubwira zimwe mu ngaruka bahuye nazo bitewe na Covid-19. Clementine Umulisa avuga ko ibyo yabonaga byose mbere ya Covid 19 atakibasha kubibona. Agira ati “Mbere ya Corana nabashaga kubonera abana banjye ibyo bansabaga harimo n’ibyo bafatishaga amafunguro ya mu gitondo ariko ubu sinkibasha kubibabonera.” . Akomeza avuga ko n’ibiraka yakundaga kubona byose byahagaze kuko mbere yabonaga ibiraka byinshi mu bigo bitandukanye mu bushakashatsi ariko byose kubera Covid 19 byarahagaze.
Undi na we utashatse gutangaza amazina ye twaganiriye yatubwiye ko yakoraga akazi ko mu rugo ariko agakora ataha aho yabashaga kubona ibibatunga afatanyije n’umugabo we w’umufundi. Agira ati: “Mbere hari urugo nakoragamo nkabakorera amasuku n’indi mirimo naba ntakoze ngafurira abantu batandukanye bityo ngafatanya n’umugabo gutunga urugo ariko aho Corona igereye mu Rwanda ibiraka byose nabonaga byarahagaze kubera ko ubu abo nakoreraga isuku ntibagikora barabyikorera. Yewe nabo nafuriraga nabo ni uko. Ubu umugabo ni we ugerageza kubona uturaka agahahira urugo.”

Yafashe umwanzuro wo kohereza abana mu cyaro
Nyirandagijimana umubyeyi w’abana 3 avuga ko we yabohereje mu cyaro bitewe no kutababonera ibibatunga. Abivuga muri aya magambo. Ati: “Abana banjye njewe nabohereje mu cyaro kubera ko mu isoko nakoreragamo bagiye batuvana ku bibanza twakoreragaho mu rwego rwo kugabanya abakoreragamo batari bafite ibibanza bityo rero mbona ntashobora kubabonera ibibatunga mpitamo kubohereza mu rugo cyane ko na papa wabo twatandukanye kandi ntanicyo anamfasha.”
Icyo aba bagore bose bahurizaho ni uko baramutse babonye ubufasha ndetse naho gukorera ko bakora bakiteza imbere ndetse bakanateza imbere igihugu muri rusange bityo bakivana mu bukene batewe n’icyorezo cya Covid 19 ndetse bakabasha no kwizigamira kugira birinde kuba bakongera kugwa mu bibazo nk’ibyo barimo ubu..

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2022 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.