Mu gutangira urubanza ubushinjacyaha bwasomeye urukuko icyaha Iraguha aregwa cyo gutukana mu ruhame. Ubushinjacyaha bugaragariza urukiko icyaha uko kimeze mu buryo burambuye , bwerekana n’amafoto akubiyemo amagambo y’ibitutsi Iraguha yandikiye Scovia ku rubuga rwa whatsap bahuriraho.
Mu kuburana kwe, Iraguha Yavuze ko icyaha aregwa agihakana, akavuga ko impamvu atakemera ari uko ubushinjacyaha nta bimenyetso bifatika bugaragaza. Yakomeje yemera ko urubuga rwa whatsapp yari arurimo. Yanavuze ko adahakana ko Scovia adafite ishingiro ryibyabaye. Yagize ati: “ Icyaha ndegwa nticyujuje ibimenyetso byuzuye , urukiko nirumpamya icyaha nzishimira gusaba scovia imbabazi”.
Umushinjacyaha : Imbabazi zitemera icyaha ntizibaho
Ikindi Iraguha adakozwa ni ibijyanye n’indishyi arabihakana ariko akavuga ko asaba imbabazi ko ndetse yanandikiye Scovia amusaba imbabazi. Aha Umushinjacyaha yamubajije atya: “ niba utemera icyaha izo mbabazi ni iza nyirarureshwa. ESE ubundi izo mbabazi zishingiye kuki?
Icyagaragaye mu rukiko ni uko Iraguha yagaragaye yiburanira ntawe umwunganira mu mategeko afite mu gihe yari yagaragaje imbogamizi z’uko ataburana adafite umwunganira.
Iraguha yasoje agira ati: ” Scovia ndamwubaha musabye imbabazi kuko ntacyo ngambirira kumukorera cyamubabaza” .
Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwafashe umwanzuro wo kuzasoma urubanza kuri uyu wa 25/3/2022