Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Byinshi ku bworozi bw’ingurube,

Byinshi ku bworozi bw’ingurube, bushobora gukorwa n’abafite igishoro gito

Ingurube ni itungo ryunguka vuba nk’uko abaryorora babivuga. Kuzorora bisaba kuzitaho no kuzigaburira zigahaga. Ababikora, bavuga ko n’ubwo isaba kwitabwaho ariko ngo n’iyo waba ufite igishoro cy’ibihumbi 20, uratangira kandi ugakira. Nkuriye Kayumba Joan wo muri Katabagemu mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba. Muri 2016, yatangiriye ku ngurube eshatu zisanzwe none ubu afite ingurube 150 za kijyambere.

Yanditswe: Marie Anne Dushimimana kuwa 15 Ukuboza 2018 saa 07:49

Uyu mugore avuga ko gukora ubworozi bw’ingurube bushobokera uwo ari we wese kuko ari amatungo arya byose, ibi bikaba byorohera cyane abasanzwe ari abahinzi. Ati “ ubundi Ingurube ibyo umuntu arya nayo irabirya. Njye kubera ko nari nsanzwe ndi umuhinzi, byaranyoroheye kuko nazisaguriraga ku biryo bisanzwe.

Avuga ko yahereye ku ngurube zisanzwe, zirabyara akajya agurisha bigera aho abona ibihumbi 200, ahita aguramo iz’ibyororo anashaka aho zigomba kuba. Icyatumye agura izi zindi ni uko izisanzwe wasangaga ngo zibyara ibyana bike, hagati ya bine na bitanu.

Ati “ Nahereye kuri ebyiri zaje zihaka, hashize ukwezi kumwe, imwe itangira ibyara ibyana 14, iya kabiri ibyara 11, mpita mpera ahongaho nk’icyororo, sindasubira inyuma.
Ingurube icutse ashobora kuyigurisha amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 na 150.

Abaturanyi ntibaramenya agaciro kazo

Nkuriye avuga ko imbogamizi ihari ikomeye ari uko abantu batari bamenya ubworozi bw’ingurube busobanutse, ku buryo abo hafi ye baba bashaka za ngurube zisanzwe z’ibihumbi 7 na 15. Avuga ko abagura izi ngurube ze aria bantu baturutse kure.

Ati “ Ntangira, ingurube nazigaburiraga ibivuzo n’ibindi bisanzwe, ariko maze kubona izi zigezweho kuko zo zisaba kuzigaburira indyo yuzuye kandi bikanasaba kuba bifite isuku.

Gusa ngo ubu muri kariya gace, nta bagiro rigezweho bagira ku buryo babasha gutunganya inyama neza. Ubundi ngo usanga n’ibiryo byazo aho bigurishwa biri ku giciro cyo hejuru.

Ashishikariza urubyiruko n’abandi kwinjira muri ubu bworozi kuko butanga umusaruro utubutse kandi mu gihe gito ugereranyije n’ubundi bworozi.

Ati “Ingurube imwe ibyara ibyana 14 mu gihe cy’amezi atatu hari n’ubwo ibyara 17. Mu gihe cy’amezi atandatu, bya byana kimwe kiba gikabakaba ibihumbi 60.” Ubundi ngo ingurube zishobora no gucukira ukwezi kumwe, nyuma y’ukwezi nyina ikongera ikima ikabyara muri cya gihe gitoya cy’amezi atatu.

Nkuriye avuga ko kuva yatangira ubworozi bwe atari yapfusha ingurube ze kubera uburwayi, kuko azigirira isuku ihagije akanazitaho uko bikwiye.
Ati “Ingurube wayikunze ukayikorera isuku ntaho yahurira n’uburwayi. Bisaba kuzirinda aho nta muntu upfa kwinjira mu kiraro atakandagiye mu muti, ubundi ikagaburirwa igahaga.

Jean Claude Shirimpumu umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda, avuga ko imbogamizi bagihura na zo zirimo uburyo bwo kubona icyororo bukiruhije. Uburyo bwo kugaburira amatungo kuko bicye bihari birahenze, kandi ubuziranenge bwabyo bukaba butizewe, hakaba hakiri n’ubumenyi buke ku borozi b’ingurube.

Ati “Ubungubu ikilo cy’ibiryo bivanze neza bivuye mu ruganda kigura hagati y’amafaranga 220 na 250, kandi hakorwa ubwoko bw’intoya n’inkuru. Nyamara mu bihugu byateye imbere hari ubwoko bw’ibiryo by’ingurube buri hagati ya butanu na butandatu.

Gukorera hamwe

Shirimpumu avuga ko gukorera mu ishyirahamwe bituma babasha kungurana ibitekerezo, bagahanahana amasoko ndetse bagatumira n’impuguke zikabahugura kugira ngo barusheho kugira ubumenyi mu byo bakora.

Abari mu ishyirahamwe ni 75, ariko hari n’urubuga ruhuza aborozi barenga 200 baganira buri munsi.

Imibare igaragaza ko haboneka umusaruro w’inyama z’ingurube ungana na toni 20 ku mwaka, urugero ruri hasi cyane ugereranyije n’izikenewe ari zo toni ibihumbi 60 cyangwa kurenzaho ku mwaka.

Dr Solange Uwituze, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubushakashatsi mu by’ubworozi, mu kigo cy’igihugu cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), avuga ko ubworozi bw’ingurube ari bushya mu Rwanda bityo kutabumenya bigatuma abantu babutinya.

Ngo ibi byiyongeraho ko mu Rwanda abantu bose batari bagira umuco wo kurya ingurube, ariko mu myaka ya vuba habayeho ubukangurambaga cyane cyane mu bigendanye no gutegura ingurube, kuziteka no kuzirya.

Uyu muyobozi avuga ko hari umushinga uri gutegurwa uzatwara akayabo ka miliyoni 15 z’amayero, azashorwa mu guteza imbere ubworozi bw’ingurube n’inkoko.

Ngo impamvu ni uko byagaragaye ko ingurube zororoka cyane, zikaba zishobora gukemura ikibazo cy’imirire mibi, ikibazo cy’ubukene mu baturage, ndetse zikaba zinatanga imirimo.
Ngo uyu mushinga uzagaruka ku biryo by’ingurube no ku biryo by’amatungo muri rusange.

REBA VIDEWO KU BWOROZI BW’INGURUBE

Tanga Igitekezo



Ibitekezo

  • Posted by Isaac TWISUNGANE on 23 Gicurasi 2021

    dukeneye icyororo cyingurube zigezweho muturere twose ese ziboneka zite ikindi kibazo nibaza indwara yitwa muryamo yateye mungurube muyikoraho iki ese murayivura cq haruburyo bwokuyirinda?

  • Posted by nsanzabandi faustin on 25 Werurwe 2021

    dukeneye number yomukoresha kurubuga maze tujeturushaho kuganira nogusobanukirwa kandi turashaka kuzorora

  • Posted by KAGOYIRE Liliane on 11 Ukwakira 2020

    Nishimiye cyane ko hari urubuga ruhuza aborozi bingurube ndetse ko harinabari mwishyirahamwe , nanjye ndashaka gutangira imyiteguro nyigeze kure nabaye nubatse ibiraro byazo bike mpinga nibyo zizarya ndabona icyokiciro nkirangije , igikurikiyeho noneho numushinga nyirizina wokorora ndimo ndashakisha ingurube zicyororo , nifuzaga rero kwinjira murubuga ruhuza aborozi kuko mbakeneyeho inama nyinshi nkabambanjirije , nimero yanjye ni 0782232033 ndabasabye niba bishoboka rwose munshyiremo ,murakoze .

  • Posted by Eriab HAKIZIMANA on 5 Mata 2020

    NAshakaga kumenya uko natangi ra !kandi murakoze kutugira inama?

  • Posted by nkusi egide on 19 Ukuboza 2019

    Nitwa egide nkaba ntuye muri Ngoma gusa
    Nange mfite ikibaz cy isoko bottom rero nkaba natangaga igitekere nti nta kuntu mwakwegeranya aborozi b ingurube bakamenywa ndetse byabaye byiza bakegeranywa muri co operative kugirango barusheho gushakirwa umuti w ibibaz bahura nabyo murakoze 0788615326 , wsp 0788615326

  • Posted by NSENGIYUMVA Telesphore on 17 Ugushyingo 2019

    mwiriwe neza amahoro y’imana abane Namwe ,ntuye NYAGATARE nta ngiye umushinga w’ubworozi bw’ingurube vuba kuko natangiriye Ku ngurube cumi n’ebyiri ariko naje guhura nikibazi cy’ibyo kurya byazo kuko biragorana kubibona nasabaga urwo rubuga rwaborozi bazo kugirango nzabashe kubigiraho byinshi nkeneye .number yanjye ni 0785970180 WhatsApp ni 0788329371

  • Posted by Kwizera Jean Bosco on 18 Ukwakira 2019

    Mbanje kubasuhuza, nkuko nabivuze haruruguru nitwa kwizera jean Bosco nka mperereye Mukarere ka Rwamagana.Mubyukuri nanjye nishimiye ibitekerezo nabonye muba mwaratanze kubworozi bwingurube!!Nanjy ndumworozi wazo mushya mfite ingurube 6 Zose zarimye none mbanibaza aho nzakura isoko nizibyara.None mumfashe nuruhe rubuga abo borozi bingurube murwanda bahuriraho?ikindi nubuhe bwoko bwiza bwingurube butanga umusaruro mwinshi kdi ukunzwe kwisoko?Mumfashe nukuri kuko mfite inyota yogukora ububworozi!!!Tel :wtsapp:0784201239 indi ni 0728114986.
    E_mail:[email protected]

    Sawa Murakoze!!!

  • Posted by Twambaziyumva theodulf on 14 Ukwakira 2019

    Igishoro n’ubuzima

  • Posted on 14 Nzeri 2019

    rwose ndabashimiye cyane! ark harebwe uryo bwo gutunganya ibiryo by’ ingurube bya kwihutishwa. ntanze ueugero mfite ingurube 3 zisanzwe , ark ngura 200kg bya branda buri cyumweru .ark harigihe bimara iminsi 2 byatangiye kwangirika. kd bina henze cyane! aho 1kg tukigura 220fr.

    Leta nishyiremo imbaraga iduke murire icyo kibazo. ndetse n’ amahugurwa ajyanye n’ ubworozi bw’ ingurube.

    ndetse bige no kuburyo bwo kugabanya igiciro cyo kurindisha ingurube kiri hejuru cyane .

    byibuze bakinganyishe nigiciro cy’ intanga z’ ingurube igiciro cy’ intanga ni 5000fr, mugihe kurindisha ari 139,000fr . murakoze

    kd nanjye nkeneye inama zanyu 0789462259,0725036624, ndi irulindo

  • Posted by nsengimana jean on 14 Kanama 2019

    Mwatubwira uko bazorora ahantu wazororera,murimake uko bazorora.murakoze

  • Posted by PATRICK on 13 Nyakanga 2019

    Muduhe link y’urwo rubuga aborozi b’ingurube bahuriraho.

  • Posted by Bonaventure Bihire on 2 Nyakanga 2019

    Hazarebwe uko bajya batera intanga kuko ziriya Za gakondo ubona ko zidatanga umusaruro Ubwo rero habayeho gutera intanga habaho kuvanga amaraso bityo icyororo kikaboneka vuba Murakoze

  • Posted by Athanase HABINEZA on 24 Gicurasi 2019

    Nshimiye abantu bose muri kugira uruhare kwiterambere ry’ubworozi bw’ingurube mu Rwanda ,
    Nshingiye kuburyo mbona iritungo ritanga inyungu nyinshi kandi vuba nukunt abantu bari kuryitabira kubwinshi ndasaba ababishinzwe bashyireho uburyo bworoshye bwokubona ingurube zitanga umusaruro , nokubona ibiryo byaza byizewe.

    Njye ndabona ingurube arigisubizo kukibazo cy’ubucyene abanyanyarwanda bamwe bafite .

Copyright © 2016 - 2022 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.