Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Barasaba ko abarimu basambanya

Barasaba ko abarimu basambanya abana bakwerekanwa mu ruhame

Abana biga mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza bavuga ko bahangayikishijwe na bamwe mu barimu babo na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bigaho babakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina babizeza kuzabaha amanota meza. Urukundo, gusohokanwa ahantu heza, guhabwa amafaranga, kugurirwa impano zitandukanye n’ibindi bituma babagirira icyizere bikaba intandaro yo kubasambanya nk’uko babivuga.

Yanditswe: Annonciata Byukusenge kuwa 7 Nzeri 2021 saa 17:09

Bamwe mu banyeshuri b’abahungu n’abakobwa ariko imyirondoro yabo ikaba itaributangazwe kubera impamvu z’umutekano wabo, bavuga ko bitangira abarimu babagira inshuti z’akadasohoka cyangwa se inkundwakaza mu bandi banyeshuri.
Umwana w’umukobwa witwa Keza (amazina ye yahinduwe ), yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 5 mu kigo cy’amashuri kibarizwa mu karere ka Huye. Avuga ko abarimu aribo bashotora abana n’ubwo hari abana nabo usanga bafite ingeso mbi ziganisha ku busambanyi. Ati: “Kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina abana b’abakobwa dukorerwa ku ishuri biragoye kuko bisa n’aho abarimu bacu bamaze kubigira umuco ndetse n’abayobozi. Njyewe nakorewe ihohoterwa na mwarimu wanjye ambwira ko ankunda ndetse azategereza nkarangiza kwiga tukazabana, ariko nagize umugisha ku kigo bamwirukana ataransambanya ariko yampaga amafaranga, ntabwo naryaga ku ishuri saa sita kuko yanyishyuriraga resitora yo hanze y’ikigo.”
Keza abajijwe uko umwarimu we yatangiye kugira ngo agere aho amuha ibyo byose, yavuze ko byatangiye amubwira ngo yandika neza amutize ikaye ize kumufasha gutegura isomo ry’umunsi ukurikiyeho abanze arebe ibyo bamaze kwiga atazabigaruramo.
Ati: “Yaravuze mu ishuri ngo ninde ufata note zose neza ngo antize ikaye bize kumfasha gutegura isomo ry’ejo ntazashyiramo ibyo twarangije kwiga? Twese twaracecetse, hashize akanya aravuga ngo ubwo yari arimo gukosora amakaye areba uburyo dufata note yabonye ari njyewe wandika neza. Abanyeshuri bose bahise basekera rimwe tubigira urwenya, ariko aravuga ngo nababwiye ngo muntize muranga none reka antire. Yarambajije ngo hari ikibazo untije ikaye yawe? Numvaga nta kibazo ndayimuha arayitahana.”
Uyu mwana w’umukobwa twise Keza akomeza avuga ko mwarimu yakomeje kujya amutira amakaye mu bihe bitandukanye, akajya anamuhamagara mu nzu abarimu bahuriramo mu masaha y’ikiruhuko akamuha note ngo agende yandikire abandi banyeshuri ku kibaho, bataha ku mugoroba akamuha amafaranga ngo aramushimiye kuko yamufashije akazi. Byarakomeje kugera n’ubwo amwijeje urukundo ko azamutegereza akarangiza kwiga bakazabana.

Umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye witwa
Gasaro (Izina rye ryahinduwe ) nawe avuga ko yari atangiye gukorerwa ihohoterwa n’umwarimu we ariko akigobotora ataramusambanya. Ati: “Byatangiye mwarimu ambwira ko ankunda; azakugera n’aho ambwira ko agiye kungurira telefoni tuzajya tuvuganiraho igihe ntari ku ishuri. Ariko narayanze kuko Mama ahora atuganiriza akatubwira ko gufata ikintu icyo aricyo cyose uhawe n’umusore tutagomba kucyakira kuko kiganisha ku busambanyi.”
Umwana w’umuhungu witwa Mugisha muri iyi nkuru nawe yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatatu. We avuga ko kuri ubu abona kwiga ugatsinda cyangwa ukaza mu myanya y’imbere uri umuhungu ari ihurizo. Ati: “Turiga ariko iyo bigeze ku manota usanga abakobwa aribo bafite menshi kandi mu bigaragara Atari uko bazi ubwenge kuturusha, ariko ntabwo ari bose ahubwo usanga abenshi ari abo bivugwa ko baryamana n’abarimu cyangwa abayobozi b’ikigo”.
Akomeza avuga ko abahungu nabo bahohoterwa, ariko si kimwe n’abakobwa. We avuga ko atarahohoterwa ku ishuri ariko ko yumva ko no mu kigo aho yiga bavuga ko hari abahungu bahohoterwa n’abarimu.

Bahitamo guceceka ngo batirukanwa
Aba bana kimwe n’abandi baganiriye n’umunyamakuru babajijwe impamvu batabibwira inzego z’umutekano cyangwa abayobozi bakuru b’ikigo ngo babikurikirane, bamwe bahise batanga ingero z’abana bareze abarimu bagahita birukanwa ngo badasiga isura mbi ikigo cyabo. Abandi bakavuga ko baterwa ubwoba ko bazirukanwa kandi abarihirwa n’imishinga iyo birukanwe bahita batakaza amahirwe yo gukomeza kwiga. Ibyo byose bituma baceceka ngo barengere ejo hazaza habo n’ubwo ubuzima bwabo buba bwamaze kwangirika.
Umukobwa witwa Kaliza (siyo mazina ye ) muri iyi nkuru yiga muri Kaminuza mu mwaka wa 2. We avuga ko bitewe n’imibereho y’abanyarwanda muri rusange bigoye kubona umukobwa wiga muri Kaminuza wiyitaho uko bikwiriye akaba asa neza ku rwego yifuza adakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ati: “Ntabwo bitworoheye kuko twemera guhohoterwa kubera ubuzima bugoye pe. Ntabwo buruse baduha yavamo icumbi, resitora, gufotoza note, ngo ubone amavuta n’umwambaro wo kujya ujyana mu ishuri wongereho no kwiyitaho bijyanye n’ubwiza ku mubiri harimo amavuta, gusukura umutwe (gusuka no gusokoza kubabikora) inkweto n’ibindi nkenerwa ukongeraho n’amayinite yo muri telefone.”
Akomeza avuga ko iyo ubonye umwarimu ugufasha muri ibi hakiyongeraho n’amahirwe yo kugushakira ikiraka mu biruhuko, ibyo ngo birahagije kugirango aguhohotere n’ubwo ataguha amanota. Ati: “Ikigoye muri Kaminuza si amanota kuko buri wese aba azi icyo ashaka kugeraho cyane ko tuba tumaze kugira imyaka y’ubukure, ahubwo ikigoye ni imibereho y’ubuzima bwa buri munsi.”
Umuhungu witwa Karisa muri iyi nkuru nawe yiga muri kaminuza mu mwaka wa 4. Abajijwe niba azi cyangwa ajya yumva ibijyanye n’ihohoterwa mu mashuri
Ati: Ibi birahari no mu minsi micye ishize mu karere ka Rusizi hafatiwe umwarimu yihereranye umwana mu gihuru, ariko gusambanya abana mu mashuri gucika birashoboka. Icyakorwa ni uguhugura abarimu n’abayobozi b’ibigo, bakabumvisha ko icyo baba basabwa ari ukubaha ubumenyi n’uburere atari ukubicira ubuzima. Ku rundi ruhande kandi n’abana bakwiye kwigishwa binyuze muri za (Campaigns) ko bagomba kwanga ibishuko". Avuga ko ubundi buryo bwakwimakaza guca umuco wo gusambanya abana ari uguhana uwo ari we wese ugaragayeho guhohotera umwana ku ishuri yitwaje ko ari umurezi we kandi bakajya berekanwa mu ruhame bikabera n’abandi isomo.
Undi waganiriye n’umunyamakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu mashuri ni umuhungu wiga mu mwaka wa 4. Yagize ati: Njye uko mbibona n’uko mbyumva, nuko Ari ibintu bibaho kuko mfite n’ingero z’abanyeshuri nyine nk’uko uvuze bahabwa amanota bagakoreshwa imibonano mpuzabitsina. Ibyo rero ugasanga biri kurwego rwo hejuru, kuko benshi mu banyeshuri babikoreshwa! Usanga iyo umwarimu yikundiye umukobwa, maze yabona mu ishuri atajya abona amanota meza akamushukisha kumuha amanota, bityo bikarangira nawe amukoresheje imibonano. Ku bw’ibyo rero ugasanga ari ikibazo cyugarije abana mu mashuri.”
Akomeza avuga ko nanone hari ubwo usanga umunyeshuri ariwe utuma umwarimu ajya muri ibyo bikorwa. Gusa nk’umurezi yagakwiye kumenya ko afite inshingano kuri uwo mwana,


Ababyeyi bashinja MINEDUC n’abayobozi guhishira abarimu basambanya abana

Ibi ni ibivugwa na bamwe mu babyeyi babajijwe uko babona ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana mu mashuri ryacika, bavuga ko babona bidashoboka kuko abarimu bose ubu bambaye isura y’ubunyangamugayo kandi atariko kuri kuko harimo bamwe babasambanyirije abana, ariko Minisiteri y’uburezi itemera ko abo barimu berekanwa mu ruhame ngo bibere n’abandi isomo. Umwe mu barimu utashatse ko tumuvuga izina twise Kagabo. B avuga ko iki kibazo gihari cyane cyane muri "nine" aho umwalimu aba afite abakobwa nka 2 mu wa 5, 1 mu mwaka wa 4 n’undi mu mwaka wa 3, abo bose abizeza amanota kugira ngo abigarurire. Iyo umwana agiye kurega, Mwalimu ahita ashakira umwana ibirego akamwirukanisha avuga ko yananiranye’. Uyu nawe yemeza ko abayobozi b’ibigo bagira uruhare mu guhishira abarimu kuko batita ku birego by’abana bakabogamira ku byo mwarimu avuga ahakana ko atabikora.
Umwe yagize ati: “Ubutabera ku barimu badusambanyiriza abana ntibutangwa kuko iyo ubivuze mu buyobozi bakubwira ko ugomba kujyana n’ibimenyetso n’abatangabuhamya. Niba umubyeyi abashije gutahura ko umwana we ashobora kuba yarasambanyijwe, ugerageje kubaza ubuyobozi bw’ikigo bukubwira ko umwana wawe yari yarabananiye ndetse ko imyitwarire ye nabo bari bayifiteho impungenge.”
Akomeza avuga ko ibimenyetso basabwa n’inzego z’ubutabera bigoye ku bibona mu gihe umenye ko umwana yasambanyijwe hashize igihe. Ibi kandi byiyongeraho ko ababyeyi bakunze kubwira ko nibabikomeza bakajya mu butabera ngo bizahita bibahindurana aribo, bazakurikiranwa n’itegeko ryo mu mategeko mbonezamubano rihana umuntu uharabika cyangwa usebya mugenzi we. Ibi ngo bituma bahita bacika intege kuko kumva ko bagiye kurega basabira abana babo ubutabera bakaba aribo bakurikiranwa.
Undi mubyeyi yagize ati: “Ikibazo cy’abarimu n’abayobozi basambanya abana kimaze gufata indi ntera kuko akenshi baratugura bakavuga ko dushaka gusiga isura mbi ibigo byabo. Rero uretse kuba bajya berekanwa mu ruhame nk’uko Polisi yerekana abajura n’abacuruza bakanakoresha ibiyobyabwenge; naho ubundi ntibizacika kuko umwana iyo atari mu rugo aba ari ku ishuri kandi mu ruhame mvuga si kuri televiziyo gusa kuko twese ntituzitunze, ahubwo akerekwa abaturage bo mu Murenge yigishamo kugirango amenyekane kandi agawe n’abandi barebereho.”

Abaharanira uburenganzira bw’abana bahangayikishijwe n’iki kibazo

Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bw’abana inenga yivuye inyuma abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bashuka abana babaha ubuhendabana kugirango babone uko babiyegereza.
Umuyobozi mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bw’umwana Cladho Bwana Evarist Murwanashyaka ati: “Dufite ikibazo cya bamwe mu barimu na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bakorera abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina babashukishije ibintu bitandukanye birimo amanota, amafaranga, urukundo n’ibindi bidakwiriye umurezi. Abarezi bagomba kumenya ko igihe umwana atari mu rugo iwabo ari ku ishuri aribo baba bamufite mu nshingano kandi ko bagomba kumureberera no kumurinda icyo aricyo cyose cyamuhungabanya.”
Akomeza avuga ko bakomeje ubukangurambaga ku barium n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kuko nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe na Cladho mu mwaka wa 2016, abana 818 babajijwe muri ubu bushakashatsi abangana na 2% bavuze ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina barikorewe n’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bigagamo.

MINEDUC irifuza gufatanya n’ababyeyi gukora ubuvugizi
Minisiteri y’uburezi irahaka ibivugwa n’ababyeyi ko ikingira ikibaba abarimu n’abayobozi babasambanyiriza abana ikanga ko berekanwa mu ruhame, ikavuga ko iyo byageze mu maboko y’ubutabera biba bitakiri mu nshingano zayo.
Umuvugizi w’iyi Minisiteri Seraphine Flavia yabwiye umunyamakuru ko batakora ikosa ryo guhishira uwasambanyije umwana. Ati: “Minisiteri y’Uburezi ifite mu nshingano gutanga uburezi n’ubumenyi ku bana, ababyeyi nabo bafite inshingano zo guha abana babo uburere ariko natwe tugafatanya. Ntabwo dushyigikiye abarimu basambanya abana ngo ntiberekanwe mu ruhame kuko ubutabera bufite uko buburanisha imanza z’ibyaha runaka. Kuko bifuza ko bajya berekanwa mu ruhame, ni ubuvugizi twaba tugiye gutangira gukora dufatanyije n’ababyeyi igihe byagaragara ko ntacyo bibangamiyeho ubutabera bikemerwa bajya berekanwa nta kibazo.”
Akomeza avuga ko hari ababyeyi batita ku burere bw’abana babo kandi ari inshingano zabo kubarera, ananenga ababyeyi bohereza abana ku ishuri bavuga ngo ‘turabakize nibajye ku ishuri’.
Uretse ubushakashatsi bwakozwe n’impuzamiryango y’abaharanira uburenganzira bw’abana Cladho mu mwaka wa 2016 bwagaragaje ko abana 2% muri 818 babajijwe basambanyijwe n’abarimu n’abayobozi b’ibigo bigagaho, nta bundi bushakashatsi bwa vuba bugaragaza uko ikibazo cyo gusambanya abana mu mashuri gihagaze.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.