Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Abagore baracyafite nzitizi

Abagore baracyafite nzitizi mu gukoresha ikoranabuhanga

Bamwe mu bagore bashima Leta y’u Rwanda ko hari amahirwe menshi yagiye iha abagore, harimo kwiga , kubona akazi ndetse n’ibindi bitandukanye byafasha umugore kwiteza imbere. Gusa ariko ngo abagore baracyari inyuma mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga bitewe no kuba nta bumenyi baba bafite mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga ngo bikaba binahenze cyane.

Yanditswe: Uwambayinema M.Jeanne kuwa 23 Nyakanga 2021 saa 13:41

Mu bikorwa by’ ubukangurambaga n’ubuvugizi bugamije kugabanya icyuho kiri hagati y’abagore n’abagabo mu gukoresha ikoranabuhanga no kuvanaho imbogamizi zituma badakoresha ikoranabuhanga uko bikwiriye. Ibi bikorwa by’ubuvugizi n’ubukangurambaga byatangijwe n’Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta Save Generations Organization, uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore, guhera mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu 2021.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Head of Programs) mu muryango Save Generations Organization, Umukunzi Sandrine avuga ko uru rugendo rwo kugabanya icyuho kiri hagati y’abagabo n’abagore mu gukoresha ikoranabuhanga , hagomba no kubamo uruhare rwa basaza babo aribo bagabo n’abahungu.
Agira ati: “kumva ko umugore/ umukobwa adashoboye nicyo dushaka ko kivaho ahubwo hakenewe ko ubumenyi bubageraho, kuko uyu munsi hari abagore/ abakobwa bari mu bucuruzi, abandi bari mu buhinzi, uyu munsi umuhinzi aragura ifumbire akoresheje telephone,none ubwo bumenyi natabuhabwa bizagenda gute?’’.
Umukunzi kandi akomeza avuga ko hakwiye kurebwa uburyo ibikoresho by’ikoranabuhanga byashyirwa ku giciro kidahanitse kuburyo abantu bose harimo n’abagore n’abakobwa babasha kwigondera, kuko hari nubwo usanga abagore batitabira kubikoresha bitewe nuko biba bihenze.
Muteteri Christelle ukora mu kigo gishinzwe kumenyekanisha no gukwirakwiza ikoranabuhanga cy’Ikoranabuhanga RISA avuga ko hakiri inzitizi usanga abagore bagifite mu ikoranabuhanga, kuko haba hari akazi umugore yashobora ariko ugasanga bagaha abagabo bumva ko umugore atagashoboye.
Agira ati: “nko mu gihe cyo gutwita usanga hari akazi gahari ariko kuko utwite bagahitamo kugaha abagabo, nkanjye aho nkora barabyumva barabanza bakakubaza uko wiyumva niba wabishobora ariko hari ubwo ujya gufasa ahandi babona utwite bagahita bagusimbuza umugabo ,kandi natwe abagore turashoboye”.
Muteteri akomeza ashishikariza abakobwa n’abagore guhaguruka bakiga iby’ikoranabuhanga kuko nta gihe runaka kibaho cyo kwiga ikoranabuhanga.

Umuco utuma abakobwa batinya ikoranabuhanga

Sylvie Nsanga wize akanakora mu ikoranabuhanga
Nsanga wize ikornabuhanga akaba aharanira inyungu no kudaheza (Feminist and Digital inclusion activist) avuga ko abagore basigaye inyuma mu ikoranabuhanga, bitewe n’umuco bakuriyemo wo kumva ko hari ibintu bigenewe umugore ndetse n’ibigenwe umugabo.
Ikindi ngo binaterwa nuko abagore usanga badafite ubumenyi buhagije mu buryo bakoreshamo iryo koranabuhanga.
Agira ati: “usanga umugabo iyo ari mu rugo aba acanye televiziyo areba amakuru ,yirebera umupira mu gihe umugore we aba arimo kureba ibyo abana niba bariye, azabona umwanya ari uko abana baryamye nabwo najya kuri iryo koranabuhanga asange ya paki yari yaguze y’amasegonda bayatwaye’’
Umuryango nyarwanda utari uwa Leta uharanira iterambere ry’umwana , urubyiruko n’umugore Save Generations organization (SGO) uri mu gikorwa cy’ubukangurambaga,n’ubuvugizi bugamije kugabanya icyuho kiri hagati y’abagabo cyangwa abahungu , n’abagore cyangwa abakobwa mu kugira uruhare rungana mu gukoresha ikoranabuhanga mu Rwanda, urahamagarira ibigo bya leta, abikorera na sosiyete sivile ku gira uruhare mu kugabanya icyo cyuho.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.