Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Gutinya kuganiriza  abangavu

Gutinya kuganiriza abangavu iby’imikorere y’ibitsina bituma batirinda Inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda uharanira iterambere ry’umwana ,urubyiruko n’umugore SGO(Save generations Organisation) mu bushakashatsi wakoreye mu turere twa Kamonyi na Gasabo , ugaragaza ko abangavu baterwa Inda kubera kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere ndetse n’abayafite bakaba bafite atari yo. Ababyeyi benshi bemeza ko badasobanukiwe n’uko baganira n’abana babo iby’imikorere y’ibitsina kuko mu muco nyarwanda ibi bitvugwa mu buryo bwatuye.

Yanditswe: Uwambayinema M.Jeanne kuwa 22 Ukuboza 2020 saa 13:30

Nyinawumuntu Yvette umuyobozi wa SGO avuga ko mu ubushakashatsi bakoze ku mpamvu zituma abangavu batwara inda zitateguwe, basanze abana bishora mu mibonano mpuzabitsina kubera kutagira amakuru ahagije ku myororokere. Ndetse n’ababyeyi ngo ntiboroherwa no kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere. Uyu muryango ukaba warahuye n’inzego zitandukanye zibereka uburyo abangavu bakwiye guhabwa amakuru cyane cyane n’ababyeyi babo kuko ari bo bazabaha ay’ukuri.

Agira ati: "twahuguye abana mu mashuri ,ababyeyi ndetse n’abanyamadini kuko nabo bari mu bantu begereye abana Kandi banahura n’abantu benshi, abana bakeneye amakuru nyayo ariko twanabigishije uburyo bwo kureba amakuru yose bifuza ku myororokere hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone".
Ikibazo cyo kutagira amakuru ku myororokere kandi kinemezwa na bamwe mu batewe inda. Mujawamariya J. umwe mu bakobwa batewe inda bakiri bato ,avuga ko yatwaye Inda afite imyaka 17. Ati: "nigaga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye ,ntabwo twari twakabyiga ngo nsobanukirwe igihe naterwa Inda cyangwa sinyiterwe. Na mama na we ntiyashoboraga kubimbwira kuko yumvaga ko ubwo mbizi. Wenda twabyize ku ishuri cyangwa nabiganirijwe n’abandi bana. Naguye mu bintu ntari nzi".

Uruhare rw’ababyeyi mu guha abana amakuru ni ingenzi
Umwe mu babyeyi bahuguwe n’uyu muryango "SGO"utuye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo avuga ko mbere yo guhugurwa yajyaga yumva adashobora kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere bitewe n’umuco yakuriyemo wo kumva ko mwene ubwo buzima nta wabuganira n’abandi. Agira ati: "twakuze dusanga ba mama nabo batabivuga ubu rero waribazaga uti uyu mwana koko ndamubwira iki, ndamuhera hehe? Ugahitamo guceceka ariko nyuma yo guhugurwa twasanze ababyeyi twararangaye kuko iyo tubyigisha abana bakiri bato ,ntibaba baratwaye Inda bigeze aha".

Uyu mubyeyi Kandi akomeza agira inama abandi ko badakwiye gutererana abana. Ati: "twebwe ni twe dufite amakuru y’ukuri niduhaguruke abana tubaganirize ,tubigishe ntabyo gutinya no kugira isoni ,none se wanga kubimubwira kare ukazabimubwira yamaze guterwa ya nda Kandi Wenda byarashobokaga kumufasha kare ntayitware".

Nyinawumuntu Yvette, umuyobozi wa "SGO" Kandi avuga ko banasanze ababyeyi nabo badafite amakuru ahagije baganiriza abana bitewe n’ibyifuzo byabo ngo bakoze imfashanyigisho zizafasha mu kuganiriza abana ,kuko basanze amakuru ari yo bakeneye ,mu korohereza urubyiruko kubona ayo makuru hifashishijwe ikoranabuhanga rya telephone. Ubu umwangavu cyangwa ingimbi ukeneye amakuru ku myororokere akanda 845 agakurikiza amabwiriza ,ubundi akabona amakuru yizewe y’ibyo bashaka kumenya ku myororokere ya muntu.

Umuryango nyarwanda “save generations Organisation” watangiye gukora ubu bushakashatsi ku kibazo cy’abana baterwa Inda mu mwaka wa 2018 ,ukaba nyuma yo Kubona uko ikibazo giteye warahuguye abana mu bigo by’amashuri yisumbuye mu karere ka Kamonyi na Gasabo aho bahuguye abangavu 200 ndetse n’ingimbi 40 n’ababyeyi 40. Uwo mubare uracyari muto ariko intego yabo ni ukwigisha umwe nawe akigisha 2.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.