Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Gianni Infantino : FIFA...

Gianni Infantino : FIFA yiteguye guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore muri Maroc

Perezida wa FIFA , ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Gianni Infantino, arashima intambwe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc (FRMF) rimaze gutera mu gushyigirika umupira w’amaguru. Mu ruzinduko yakoreye muri Maroc, Infantino yasabye ko n’umupira w’amaguru w’abagore wakwitabwaho nk’uko bimeze ku w’abagabo.

Yanditswe: Betty Mutima kuwa 25 Gashyantare 2021 saa 16:17

Mu gihe henshi ku isi imikino y’abagore idahabwa agaciro nk’iy’abagabo, Perezida wa FIFA Gianni Infantino arasaba ko ibi byahinduka. Ibi yabigaragaje ku wa 24 Gashyantare, ubwo yasuraga igihugu cya Maroc. Nyuma yo kubonana na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubufatanye mpuzamahanga muri Maroc Nasser Bourita na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc (FRMF) Fouzi Lekjaa, Perezida wa FIFA (www. FIFA.com) Gianni Infantino yagaragaaje ko umupira w’amaguru ukwiye kurushaho gushimangira ubufatanye ku mugabane wa Afurika. Yifashishije kandi uru rugendo yongera gushimangira ko ashyigikiye iterambere ry’umupira w’amaguru ku bagore ku rwego rw’igihugu.
Perezida Infantino ntiyahishe ibyishimo aterwa n’aho umupira w’amaguru muri Maroc ugeze muri iki gihe aho yagarutse ku mukino wayihesheje gutsinda Intare za Atlas mu gikombe cya Afurika. CAF (CHAN), mu ntangiriro z’ukwezi.
Yagize ati: "Buri gihe birashimisha gutembera muri iki gihugu cyiza, aho umupira w’amaguru ukunzwe cyane. Nagiye muri Maroc inshuro nyinshi, ubwange siniboneye gusa ishyaka ryabo mu mupira w’amaguru gusa ahubwo n’uburemere Federasiyo igaragaza mu kazi kayo. Turi hano kugira ngo tugerageze gushaka uko twunguka byinshi binyuze mu kazi gakomeye kari gukorwa niyi federasiyo”.
Ikigo cy’imikino cya Moulay Abdallah, I Rabat n’ibindi bikorwa remezo hirya no hino mu gihugu bishobora kugirira akamaro igihugu ubwacyo, Afurika yose, ndetse no hanze yayo. Iyo akaba ari imwe mu mpamvu z’urugendo Infantino yakoreye muri Maroc. Yongeyeho ati: “Twifuzaga kureba icyo twakora ku bikorwa remezo by’umupira w’amaguru hano muri Maroc kugira ngo dushyigikire abagabo, abagore n’umupira w’amaguru mu rubyiruko. Dusubiranyeyo ibitekerezo byinshi bizifashishwa muri gahunda z’ejo hazaza. "
Mu bindi biganiro n’abagize guverinoma, Gianni Infantino yashimye Bwana Bourita ku ntsinzi y’ikipe y’igihugu y’abagabo muri CHAN iheruka.
Perezida wa FIFA yashimye kandi ingamba FRMF n’igihugu cyose bashishikarizamo imyitozo y’umupira w’amaguru w’abagore. Yishimiye itangizwa rya gahunda y’iterambere ry’imyaka 4 yo guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore hibandwa ku ruhare rw’abakobwa bakiri bato mu nzego z’ibanze.

Maroc itegerejweho kuzaza mu myanya ya 1 mu gikombe cy’isi cy’abagore

Perezida Infantino yagize ati: "Ikiganiro nagiranye na Bwana Bourita cyaranshimishije kandi gitanga umusaruro. Naboneyeho umwanya wo kumwereka ko Maroc yafatwaga nk’igihugu cyiza ku isonga mu guhuza abagore n’abakobwa bakiri bato mu mupira w’amaguru."
Infantino yavuze ko Maroc irimo gukora byinshi mu guteza imbere abagore mu mupira w’amaguru birimo nko gushyira Madame Bouchra Kartoubi mu basifuzi ba shampiyona y’ibanze mu kwezi k’ukwakira gushize n’ingamba nshya z’iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore zashyizwe ahagaragara na FRMF mu mpeshyi ishize.
Yasoje agira ati: Hari amahirwe menshi agaragara yo kubona Maroc ibona umwanya wayo mu mikino yanyuma y’igikombe cy’isi cy’abagore cyateguwe na FIFA” .
FIFA ikaba yamenyesheje ko yiteguye gufasha Federasiyo gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru mu bagore muri Maroc, kugira ngo abagore n’abakobwa benshi bashobore gukora siporo bakunda.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.