Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Ubwishingizi bwo mu buhinzi

Ubwishingizi bwo mu buhinzi n’Ubworozi buzagabanya igihombo ku babikora

Ubwishingizi mu buhinzi ni Gahunda ya Leta National Agriculture Insurance Scheme ( NAIS), yemejwe n’Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 19 ugushyingo 2018 iyobowe na Perezida wa Lepubulika y’U Rwanda ikazashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi .

Yanditswe: Hategekimana Innocent kuwa 17 Mata 2019 saa 10:23

Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko ubu bwishingizi bugamije kugoboka abahinzi mu gihe cy’ibiza, bituruka ku mihindagurikire y’ikirere ndetse n’indwara , ibyorezo ku matungo , imvura nyinshi iteza imyuzure, izuba riteza amapfa, imiyaga no mu gihe ahuye n’igihombo gikomoka kuri ibi biza akishyurwa.

Ikindi ubwishingizi mu buhinzi ngo buzafasha gukorana n’ibigo by’imari mu gihe akeneye inguzanyo mu buhinzi n’ubworozi byorohera ikigo cy’imari gutanga inguzanyo kuko umuhinzi aba yafashe ubwishingizi bityo yahura n’igihombo gikomotse ku biza, cyangwa ibyorezo n’indwara adafite ubushobozi bwo guhangana nazo ,bikoroshya umwenda banki iba yahaye umuhinzi.

Iyi gahunda yatangiranye n’igeragezwa ku gihingwa cy’umuceri n’ibigori hamwe n’Ubworozi bw’inka z’umukamo guhera ku itariki 19 ugushyingo 2018 nyuma yo kwemezwa n’Inama y’abaminisitiri .

Igeragezwa ku bworozi bw’inka ryatangiriye mu turere 8 harimo, Nyanza, Musanze, Rwamagana , Gicumbi, Gatsibo , Nyagatare , Burera na Ruhango.

Ku buhinzi bw’Umuceri igeragezwa ryatangiriye mu turere 4 ari two Nyagatare , Gatsibo , Bugesera na Gisagara. Ku buhinzi bw’ibigori rizatangirira mu turere 8 harimo Nyagatare , Gatsibo , Kirehe, Ngoma , Gicumbi , Rwamagana ,Huye hamwe na Rulindo.
Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko amakuru azava mu igeragezwa azatanga

Inama z’uko byakwagurwa ku rwego rw’Igihugu. Biteganyijwe ko muri iyi gahunda Leta izajya yunganira abahinzi 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi nabo bakiyishyurira 60%.

Ubu bwishingizi butangwa n’abikorera bafatanyije na Leta aho ibigo by’ubwishingizi bigirana amasezerano y’imikoranire ku ruhande rumwe na Leta uko nkunganire izakoreshwa n’ibigomba kwubahirizwa ku mpande zombi . Naho uko abahinzi bazakorana n’ibigo by’ubwishingizi hazashyirwaho Urwego ( Steering committee) rwo kwigenzura cyangwa gukurikirana no gutanga umurongo kugirango hatagira igikorwa kinyuranyije n’amategeko bagendeye kumurongo wa gahunda ya Leta.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko mu bihe bishize hari abahinzi bagiye bahomba kubera nk’imbuto irwaye ntihagire ubagoboka mu gihombo , ubu iyi gahunda ije gukemura bene ibi bibazo abahinzi bahuraga nabyo kuko ubwishingizi buje kugoboka umuhinzi uhinga neza nk’uko amabwiriza agenga ubuhinzi abiteganya arimo gutera imbuto z’indobanure kandi zemejwe n’ababifitiye ububasha, gukoresha inyongeramusaruro no guhingira igihe.

Umusaruro witezwe mu gihe iyi gahunda izaba yatangiye gukorwa harimo kongera umurumbuko w’ubuhinzi kuko abahinzi bazabasha gushora batizigamye kandi bakabasha kubona inyongeramusaruro uko bazifuza, kongera ingano n’umubare w’abahinzi babona inguzanyo mu buhinzi ,kongera ubuhinzi bw’umwuga, ingano y’inyongera musaruro ikoreshwa mu buhinzi , kwongera uruhare no gutanga amahirwe ku bikorera mu buhinzi,abahinzi bazajya bishyurwa ibyo bashoye igihe bahuye n’ibyago bihungabanya umusaruro wabo.

Ubusanzwe gufata ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi ni umuco mu bindi bihugu byateye imbere kuko igihe cyose umuhinzi aba afite impungenge zo gushora imari mu buhinzi n’ubworozi kubera gutinya ko yahura n’ibyago byahungabanya umusaruro we.

Igihugu cya Amerika nicyo kiza ku isonga mu gukoresha ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi kuko abahinzi baho hafi yabose bahinga bishingiwe kandi leta ikabunganira ku kiguzi cy’ubwishingizi. Ubuhindi buza kumwanya wa kabiri aho abagera kuri million 25 z’abahinzi buri mwaka bahabwa ubwishingizi kandi kuri nkunganire ya Leta.

Muri raporo ya banki y’Isi yo muri 2011 igaragaza ko Ijanisha ry’agaciro uko imigabane ishora mu bwishingizi bw’ubuhinzi rihagaze ku rwego rw’Isi Leta zunze ubumwe za Amerika 56%, Asia 23%, Uburayi 16%, Amerika y’amajyepfo 3% , Austaria 0.7%, Afurika 0.7%.

Tanga Igitekezo



Ibitekezo

  • Posted by KOTANIRO on 5 Gashyantare 2022

    ndabashimiye kungamba nziza mwafashe kubahinziborozi . none kubona izo serivice umuntu yanyurahe? murakoze.

Copyright © 2016 - 2022 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.