Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Nyanza :  Kutagira  ingwate

Nyanza : Kutagira ingwate bibuza abagore kubona inguzanyo muri banki

Bamwe mu bagore bo mu mirenge ya Busasamana na Rwabicuma mu karere ka Nyanza bavuga ko n’ubwo basobanukiwe ibyiza byo gukorana n’amabanki n’ibigo by’imari ariko ngo baracyafite imbogamizi zo kutagira ingwate batanga kugira ngo bashobore kwiteza imbere.

Yanditswe: Uwambayinema M.Jeanne kuwa 14 Mutarama 2021 saa 15:20

Dusengiyera Pascasie akora umwuga w’ubudozi mu mujyi wa Nyanza avuga ko yifuza kuba yakwagura umwuga we ariko akabura uburyo yasaba inguzanyo kandi nta ngwate agira. Agira ati ‘’ nakabaye nguza nanjye nkagura imashini zindi nkatanga akazi yewe nkagura umushinga ,ariko se kuri banki ndatangayo iki ?waba uba munzu ukodesha ukabona ingwate? Erega n’isambu waba warasize mu cyaro si abagabo bose baguha icyangombwa ngo ugitangeho ingwate kuko aba atinya ko uzahomba bakayiteza cyamunara, kandi uba uvuga uti hano nibinyobera nzahita nsubira mu cyaro’’.
Uyu mubyeyi kandi akomeza agira abadozi bakabaye bagana SACCO byibura BDF ikabishingira , ariko bakazitirwa no kutagira impamyabumenyi y’uko wize mu ishuri ry’imyuga kandi bo ntazo bafite kuko batigiye ubudozi mu ishuri. Avuga ko we yigiye ubudozi ku ibaraza yigishijwe n’undi mudozi mugenzi we.
Niyirora Seraphine utuye mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Rwabicuma avuga ko abagore benshi bagifite ubwoba bwo kuba basaba inguzanyo kubera gutinya guhomba bagaterezwa cyamunara. Agira ati ‘’ urumva aratekereza ati umugabo nampa icyangombwa cy’ubutaka cyangwa inzu nkayitanga muri banki ejo ngahomba bakabiteza cyamunara nzabyifatamo gute,? ubwo rero usanga abagore twihitiramo kwigira mu matsinda ibimina se bayaguha ukarangura ibase y’inyanya ugacuruza yashira ukamenya ko ubwo nyine yagushiranye ariko nta myenda yindi wagiyemo’’.

Bahitamo ibimina kurusha inguzanyo ya banki
Itsinda Dushyigikirane ryo mu murenge wa Mukingo/Ifoto /GEWEP
N’ubwo aba bagore batinya gukorana na banki, mu karere ka Nyanza hari imiryango myinshi itegamiye kuri Leta ihakorera igamije kongerera ubushobozi abagore.
Urugero ni umushinga ushinzwe guteza imbere umugore no kwimakaza ihame ry’ uburinganire GEWEP(Gender Equality and Women Empowerment Program) ushyirwa mu bikorwa na AEE Rwanda ku nkunga ya Care Intenational . Mu byo uyu mushinga wigisha abagore harimo kubabumbira mu matsinda yitwa intambwe , gukora ubuhinzi bugamije ubucuruzi ndetse no kugana ibigo by’imari bakaka inguzanyo bagakora.
Mbuguje Origene Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga mu ntara y’Amajyepfo avuga ko abagore bakoranye na bo bamaze gutera imbere dore ko hari n’abagiye bava mu cyiciro cy’ubudehe bari barimo bakajya mu kindi. Agira ati : ‘’ dukorana n’abagore bo mu cyiciro cya 1 n’icya 2 byari biriho, tukabahugura, mu mastinda yabo baba bafite amafaranga batanga y’ubwizigame. Bitewe n’imigabane umuntu ashora, umugabane umwe ni igiceli cya 100 mu cyumweru, bakayatangana nyuma bakazarasa ku ntego ariko kugabana. Ariko kandi banatangana inguzanyo hagati yabo mu matsinda ,ni ikintu cyatumye abagore batera imbere’’.
Usibye aya matsinda kandi Mbuguje anavuga ko bagiye babashakira ibigo by’imari bakorana nabyo bitagombye kubasaba ingwate, icyakora ngo ibi bigo bikorana n’abagore bafashwa n’uyu mushinga gusa. Agira ati ‘’dufite ibigo by’imari na banki bigera kuri 5 dukorana nabyo bikaba byaha abagore inguzanyo nta ngwate babasabye ahubwo ingwate iba ari itsinda. Ni ukuvuga ko umugore wifuza inguzanyo avuga amafaranga ashaka, bakayateranya bakajya kuyasaba ari itsinda hanyuma bakagaruka bakayagabana bakazayishyura ubwo itsinda niryo riba ryabaye nk’ingwate y’uwo mugore kandi bishyura neza nta kibazo , ndetse abagore byarabafashije cyane ‘’.
Kugeza ubu mu ntara y’Amajyepfo umushinga GEWEP wa AEE Rwanda ,uvuga ko ufite amatsinda ibihumbi bitanu ukorana nayo , mu karere ka Nyanza honyine ngo bahafite asaga 700 , aya matsinda akaba arimo abagore ibihumbi 160.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.