Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Nyamagabe: Abafite ubumuga

Nyamagabe: Abafite ubumuga babangamiwe n’ikibazo cy’ingwate ngo babone inguzanyo

Mu kiganiro hagati y’abaturage n’abayobozi gitegurwa n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, cyabereye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Tare kubufatanye N’ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda NUDOR. Abafite ubumuga muri aka gace baravuga ko bakora imishinga ngo nabo biteze imbere ariko bakagira imbogamizi zo kutabona inguzanyo kuko iyo bakwa ingwate kandi ntabundi bushobozi baba bafite.

Yanditswe: Hategekimana Innocent kuwa 6 Kamena 2019 saa 08:16

Ibi biganiro byari bigamijekuganira ku burenganzira bw’abafite ubumuga n’itrerambere ryabo, aho basabye ko bakoroherezwa mu kubona inguzanyo zabafasha kwiteza imberehakarebwa ubundi buryo bwatuma boroherezwa kuyibona bidasabye gutanga ingwate.

Sinayobye Stephan umwe mu bafite ubumuga bwo kutagenda avuga ko bahurra n’imbogamizi zo kubura amafaranga yo gukora kandi bafiteimishinga myinshi yabafasha kwiteza imbere.

Agira ati “Njyewe numvise ko iyo umuntu adafite ingwate atabona inguzanyo kandi ntayo nabona kuko ntabushobozi mfite turasaba ubuyobozi kudukorera ubuvugizi kugirango batworohereze kubona inguzanyo natwe dukore imishinga iduteza imbere ntabwo nshaka gukomeza gutega amaboko nsabiriza kandi mfite ubwenge bwo gukora.

umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu murenge wa Tare,Uzamukunda Josiane avuga ko ikibazo cyo kubura ingwate ku bafite ubumuga bafite imishinga ngo kiracyari ikibazo kibabangamira mu iterambere babura ubushobozi bwo kubona ingwate basabwa ngo babashe guhabwa inguzanyo.

Yagize ati “Kwaka inguzanyo umuntu ufite ubumuga kandi nubundi bari barasigajwe inyuma ni ikibazo. Kubashyira kurugero rumwe n’abandi bantu bakwa ingwate turasaba ubuyobozi kudukorera ubuvugizi imbogamizi z’ingwate bakazikuraho Kuko hari abantu benshi bari bafite imishinga bagera kuri 200 barayigejeje no muri Sacco none bose yarahagaze kubera kubura ingwate.

Uzamukunda akomeza avuga koindi mbogamizi bafite mu kubona inguzanyo ya BDF aho bagaragaza umushinga uhwanye n’ibihumbi mbagana atanu ariko bajya guhabwa amafaranga bakayagabanya ugasanga batanze nk’ibihubi ijana.kubera kwanga gukomeza Kubaho adafite icyo gukora akemera akayafata. Ibi rero bituma badatera imbere kubera izo mbogamizi.

Umuyobozi wa Tuzamurane Tare SACCO Kubwimana Jeannette avuga ko impamvu bahawe amafaranga make ugereranyije n’imishinga bari bafite ngo nuko ariyo yarahari habaho kubasaranganya.

Yagize ati “Ku bantu bafite ubumuga bari bafite imishinga kubera ko hari hasabye benshi twabashije kuhereza inguzanyo abagera kuri 18 nabo tubagabanya miliyoni 4 kuko nizo zari zihari kugirango tuzibasaranganye babashe kuba baba bashatse icyo bakora mu gihe ubundi bushoboz butaraboneka. Kubijyanye no n’ingwate yo aba ari ngombwa kuko bishyura 50% bagomba gushaka uko bayibona bakareba n’abayibatiza mu miryango kugirango nabo babashe gukora bashyizemo imbaraga kuko ayo bishyura akomeza no gufasha abandi.”

Kubwimana akomeza agira inama abafite ubumuga muri aka gace bashoboye kugira imishinga itandukanye bakora ko ba kwibumbira mu matsinda kuko ariyo yabafasha kwiteza imbere mu buryo bwihuse bikanaborohera kubona inguzanyo nyinshi.

Mumurenge wa Tare hari abafite ubumuga bagera kuri 400, harimo 250 bafite amakarita ,abagera kuri 200 basabye inguzanyo 18 babonye ingwate batanga nibo bayihawe abandi bagera kuri 182 bari bafite iminsinga babuze ingwate batanga.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.