Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Menya uko wakorana n’uwo...

Menya uko wakorana n’uwo muhanganye mu bucuruzi bikunguka?

Abacuruzi benshi bumva ko kugira ngo ubone inyungu ucyeneye ari uko ugomba guhangana n’abo mukora ubwoko bw’ubucuruzi bumwe. Nyamara hari igihe biba byiza mu gukorana nabo muhanganiye ku isoko (competitors ) ukaba wabona inyungu ziruta izo wari gukura mu guhangana.

Yanditswe: Aimery P. Barame kuwa 18 Werurwe 2021 saa 12:36

Reka turebere hamwe zimwe muri izo mpamvu :
Iyo mukora ibicuruzwa bisa cyangwa mutanga serivisi zimwe :
Hari igihe iyo mukora ibintu bisa bishobora kuba byiza kwihuza kugira ngo mwongere ubwiza bw’ibyo mucuruza, cyangwa ubwiza bwa serivisi mutanga bigatuma icyizere cy’aba clients kiyongera ndetse n’inyungu ikiyongera mu buryo bwihuse.

Kugabanya igishoro cy’umurengera n’abakozi badakenewe :
Iyo mwihuje muri ibigo bibiri hari abakozi bagomba kugabanywa kugirango badasigara ntacyo bakora. Urugero niba buri kigo cyari gifite umukozi ushinzwe icungamutungo, iyo rero ibigo byihuje murumva ko hagomba gusigara umucungamari umwe.

Kwagura ubucuruzi bukagera kuba clients ba kure :

Dufate urugero ko ibicuruzwa byanyu bikunzwe muri Kigali mukaba mushaka kwagura ibikorwa mu ntara , mushobora gushaka umuntu usanzwe ukora ibyo bikorwa byanyu mukifatanya noneho aba clients bakeneye serivisi yanyu bari mu ntara mukabohereza kuri wa mufatanyabikorwa byanyu.

Inyungu zo kwihuza ziruta izo guhangana:
Urugero kuri ino mpamvu hari amafaranga yo kwamamaza, kumenyekanisha ibikorwa byanyu bishobora kubahenda ariko mwifatanije amafaranga aragabanuka cyane ndetse n’izindi nyungu zihari aba ari nyinshi.

Kungukira mu bushobozi buhanitse bw’abo mu giye kwihuza :
Abakozi bamwe baba bafite ubumenyi buruta ubw’abo bahanganye ku buryo iyo bihuje bungukira kuri burambe mu kazi (experience ) abo bandi babarusha bigatuma business yanyu itera imbere mu buryo bukwiriye.

Imvano Y’inkuru:Youtube

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.