Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Kamonyi: Ubuhamya bw’iterambere

Kamonyi: Ubuhamya bw’iterambere bagezeho babikesha kuba mu kimina

Yanditswe: Aimery kuwa 31 Ukuboza 2020 saa 09:35


Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi Umurenge wa Musambira, mu Kagali ka Rukambura,umudugudu wa Buhoro, baravuga ko bishimira iterambere bagezeho babikesha kwibumbira mu kimina bise abizeranye.

Aba baturage babarizwa mu kimina bashinze mu rwego rwo kugira ngo bafatanye gushaka icyabateza imbere kuko bari bugarijwe n’ubukene, babona gushyiraho ikimina ariyo nzira yatuma batera imbere kandi bitabasabye ibishobo byinshi.

Uyu ni Hahirwabasenga Gentile ni umubyeyi w’abana 3 avuga ko kuba mu kimina abizeranye byahinduye byinshi ku buzima bwe n’umuryango we muri rusange.

Yagize ati “Mbere ntarajya mu kimina ntabwo narinzi kwizigama ariko ubu turizigama aho guhera ku mugabane w’amafaranga 200 mu cyumweru, rero byanteje imbere nk’ubu njyewe buri cyumweru ntanga ibihumbi 2000 bihwanye n’imigabane 10. Ubu nateye imbere mfite inka naguze ihene n’inkoko byose nabigezeho kubera ikimina kuko iyo ushaka n’inguzanyo barayiguha ukabasha kwiteza imbere.

Hahirwabasenga akomeza avuga ko amaze kugera ku matungo afite agaciro ka miliyoni 1ikimina cyatumye ahinga n’igihingwa cy’umuceri aho yeza toni 1.5, yabashije kubaka inzu ava mu manegeka,yaguze amasambu afite agaciro k’ibihumbi 700, yishyurira abana amashuli ibi byose yabigezezo abikesha kuba mu kimina.
Utazirubanda Vital ni umugabo w’umwana 1 nawe avuga ko yumvaga abantu bavuga ikimina ntiyumve akamaro kacyo ariko nyuma yo kwinjira mu itsinda ngo nibwo yateye imbere kuko harimo amahirwe menshi yo gufasha abaturage gutera imbere.

Yagize ati “Mbere numvaga abagabo bagenzi banjye bavuga ikimina nkibaza uko umuntu ashobora gutera imbere atanga umugabane w’amafaranga 200 bikanyobera. Aho naziyemo nibwo namenye ibanga ririmo kuko iyo ufite umushinga itsinda rirakuguriza ukawukora mbese nanjye ubu hari byinshi nagezeho birimo kubaka inzu, nakoze ubukwe ubu mfite n’umwana,noroye amatungo magufi,ihene,inkoko n’ingurube byose nabigezeho kubera ikimina.

Utazirubanda akomeza ashishikariza abagbo bagenzi be kubagana bakabasha nabo kwizigama kuko ariryo banga ryo kugera kubukire ngo nubwo hari abasuzugura igikorwa cyo kujya mu bibina ni ibintu byiza bifasha umuntu kuva mu bukene.


Abaturage babarizwa mu Kimina abizeranye

Nsengimana Pio umuyobozi w’ikimina abizeranye,avuga ko ikimina cyazamuye imibereho yabo kandi ko hari benshi bakomeje kubagana kubera ko babona hari aho kimaze kubageza mu iterambere.

Yagize ati “Ikimina cyacu twagishyizeho dufite intego yo guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo twiteze imbere kandi turi kugenda tubigeraho kuko ku mwaka tugabana amafaranga arenga miliyoni 3, rero gifasha abantu benshi mu mishinga itandukanye baba bafite aho tubaguriza amafaranga bakazayishyura buhoro buhoro, kibafasha no kwishyura ubwisungane mu kwivuza cyangwa mu yindi mishinga baba bafite nko mu buhinzi bwabo."

Itsinda abizeranye ribarizwa mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Musambira mu Kagali ka Rukambura. Rigizwe n’abanyamuryango 70 rikaba rimaze imyaka 4 rishinzwe ryiganjemo abahinzi b’umuceri.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.