Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Inda ziterwa abangavu ihurizo

Inda ziterwa abangavu ihurizo rikomeye ku iterambere ryabo

Bamwe mu bangavu baterwa inda baravuga ko bagorwa cyane no kugera ku iterambere kubera ihohoterwa bakorewe bikabagiraho ingaruka nyinshi zirimo ubukene,gucikiriza amashuli, ibi byose bigatuma imibereho y’ahazaza habo iba mibi.

Yanditswe: Hategekimana Innocent kuwa 4 Ukuboza 2020 saa 10:34

Mu kiganiro Jobcenter yagiranye na bamwe mu bangavu bagize ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bikabagiraho ingaruka hamwe n’abana babo kuri ubu bakaba bafashwa kwiga imyuga na Centre Marembo, umuryango Nyarwanda wita ku bana b’abakobwa. Bavuga ko ku byara bakiri batoya byabagizeho ingaruka zikomeye zirimo no kwiheba, bikabagora kwiteza imbere.

Umwe muri bo twahimbye Uwimana Ange avuga ko yafashwe ku ngufu afite imyaka 16 yigaga mu mwaka wa 2 w’amasuli y’isumbuye,bimuviramo no gutwita kubera ibyamubayeho.

Yagize ati “Nabyariye mu rugo mfite imyaka 16 nafashwe ku ngufu n’umubyeyi wanjye, ntabwo narinzi ko byabaho ariko papa wanjye yaje yasinze, amfata ku ngufu, ubwa mbere twararyamaye ntiyantera inda ubwo nabuze aho nahera ngo mbivuge,kuko nari mfite ubwoba hashize umwakaka arongera ari bwo yahise antera inda akimara kumenya ko ntwite yaratorotse ubu ntabwo tuzi iyo aba.
Uyu mwana akomeza avuga ko ibyamubayeho byamugizeho ingaruka nyinshi zirimo ubukene no gucikiriza amashuli.
Agira ati “Ntabwo narangije kwiga kubera ibyambayeho, kuko kubyakira byonyine byambereye ikibazo gikomeye. Nabayeho mu buzima bubi mbona ejo hanjye harangiye, ariko ndashimira Centre Marembo yamfashije kuva mu bwigunge bakamfasha kwiga umwuga wo kudoda ubu ndibana n’umwana wanjye nubwo ubuzima bugoye ariko maze kubona aho nahera n’iteza imbere mpereye ku mwuga wo kudoda ndi kwiga. Mfite intego yo gukora nkiteza imbere

Undi twahimbye Muhoracyeye Gisele we avuga ko yafashwe ku ngufu n’umuhungu bakundanaga amusabye ko baryamana arabyanga abikora ku ngufu, aza kumenya ko atwite inda ifite amezi 3 kuva ubwo ntiyongera gusubira mu ishuli.
Yagize ati “Umuhungu twakundanaga yansabye ko turyamana ndabyanga amafata ku ngufu. Nigaga mu mwaka wa 4 w’amashuli y’isumbuye, ariko maze ku byara nahise mfata inshingano zo kurera umwana mbese byangizeho ingaruka nyinshi, amashuli ndayahagarika, kurera umwana njyenyine kuko se ntabwo amfasha, ibyo byose bituma umuntu ahura n’ubukene akabaho mu buzima atifuza.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko kuri ubu yatangiye urundi rugendo rushya ruzamufasha kwiteza imbere aho nawe yatangiye kwiga umwuga w’ubudozi abifashijwemo n’umuryango Centre Marembo ashimira kubera inama bamugiriye zikamufasha gutinyuka.”

Umuyobozi w’Umuryango Centre Marembo. Nsabimana Nicolette avuga ko iyo umwana ahohotewe bigira ingaruka nyinshi ku buzima bwe kuko aba afunguye icyumba ki muganisha ku buzima bubi,ariko ko hakenewe imbaraga nyinshi zifasha aba bana kugira ubuzima bwiza.
Yagize ati “Iyo abana bakorewe ihohoterwa bigira ingaruka nyinshi ku iterambere ryabo, kuko baba bafunguye urugi rw’ubukene, rw’Indwara,aba afunguye urugi rwo gutakaza agaciro, rero iyo umwana atwise imburagihe byangiza ubuzima bwe mu byukuri hakenewe imbaraga nyinshi, zo ku bafasha kugira ngo umwana abe yazamuka ngo atere imbere.

Akomeza avuga ko muri Centre Marembo abana bakorewe ihohoterwa babitaho mu buryo butandukanye,bwo kubafasha ngo batere imbere,bongere gukora bitunge, batunge abana babo ndetse bakorere n’Igihugu kuko ari abana bakiri bato bafite imbaraga ikibazo ngo nuko baba barasubijwe inyuma n’ibyababayeho ariyo mpamvu bisaba imbaraga kugira ngo bogere kugira imbaraga zo gukora. Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku Gitsina gikomeje gufata indi ntera Leta y’U Rwanda yashyizeho iminsi 16 yahariwe ubukangurambaga bwo ku rwanya iri hohoterwa, iyi minsi ikazarangira tariki ya 10 ukuboza 2020.

Imibare itangwazwa na Minisiteri y’ Iterambere ry’Umuryango yerekana ko kuva mu 2016 kugeza mu 2019, mu Rwanda habarurwa abakobwa 70.000 batewe inda z’imburagihe, mu gihe imibare yatangajwe na Police y’Igihugu igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2020 abagera ku bihumbi 4000 bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abana.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.