Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Impamvu 3 z’ingenzi zituma...

Impamvu 3 z’ingenzi zituma abakozi bagucika

Abakozi basezera mu kazi kubera impamvu nyinshi zitandukanye zimwe ziterwa n’imiryango yabo nko kwimuka bagasanga imiryango yabo, kujya kongera ubumenyi n’izindi nyinshi zindukanye ariko iizo tuvuze haruguru ntacyo umukoresha yazikoraho cyane kuko ntiziterwa n’imikorere isanzwe.

Yanditswe: Aimery P. Barame kuwa 6 Mata 2021 saa 22:45

Reka turebere hamwe rero impamvu zituma umukozi asezera ku kazi turebe n’icyo umukoresha yakora kugirango azibe icyo cyuho.

• Imibanire hagati y’abakozi ndetse n’umukoresha:

Mu kazi kose imibanire hagati y’abakozi ubwabo ndetse n’umukoresha n’ingenzi cyane mu kubaka icyizere ndetse no kubaka umwuka mwiza mu kazi kugirango buri wese abashe kuzuza inshingano ze. Iyo rero umukoresha atabanye neza n’abakozi bishobora gutuma abakozi basezera ku kazi kuko baba batakishimye ndetse n’iyo abakozi hagati yabo batabanye neza bituma nabwo hari abasezera bagendeye kuri iyo mibanire itaborohereza.
Icyakorwa: Umukoresha agomba kugerageza akubaka icyizere hagati ye n’abo akoresha bakamwiyumvamo bigatuma bakora batikoresheje, agomba kandi kubaka umuco w’ imikoranire ishingiye kw’ikipe hagati yabakozi kugirango umwiryane ugabanuke.

• Kutanyurwa n’umushahara:

Intego nyamukuru ya buri mukozi ni ugukora agahembwa bishimishije , iyo rero umushahara udahuye n’ingano y’akazi gakorwa ntago abakozi bagira akanyabugabo ko gukomeza gukora kuko baba babifata nko kuvunishwa.

Icyakorwa: Umukoresha agomba guteganya igenamigambi ryo kongerera umushahara abakozi bijyanye n’uburambe mu kazi ndetse akanateganya gutanga uduhimbaza musyi tujyanye n’imikorere igezweho, ibi bituma babona ko bitaweho kandi ko ibwitange bwabo buhabwa agaciro.

• Iyo abo muhanganye bakurusha kwita ku bakozi:
Iyo mubo muhanganye cyangwa se mukora ibintu bisa bafite ibyiza byinshi cyangwa se borohereza abakozi babo kurusha uko mubikora bishobora gutuma abakozi babasezera bakajya kubo muhanganye kugira ngo nabo bajyerweho nibyo byiza batabonera aho basanzwe bakorera. urugero bashobora kuba aho basanzwe bakorera nta kiruhuko cy’umwaka babona ariko ugasanga ahandi bo bacyemerewe bikaba ngombwa ko abakozi musanganwe basezera ngo nabo bajye aho babona icyo kiruhuko.

https://www.cio.com/article/2858746/9-reasons-good-employees-leave-and-how-you-can-prevent-it.html
www.thebalancecareers.com

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.