Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Hari Abangavu bazahajwe...

Hari Abangavu bazahajwe n’ubukene kubera ihohoterwa bakorewe

Bamwe mu bangavu bahohotewe bo mu Murenge wa Ndera, mu Kagali ka Masoro baravuga ko bazahajwe n’ubukene kubera ibyababayeho. Ibi babitangaje tariki ya 5/12/2020 mu Kiganiro cyateguwe n’Ihuriro ry’abagore bafite ibitangazamakuru mu Rwanda, cyari kigamije ku bigisha no kubaha icyizere cy’inzozi z’ejo hazaza.

Yanditswe: Hategekimana Innocent kuwa 8 Ukuboza 2020 saa 10:29

Uyu twahimbye Uwase Carine avuga ko yakorewe ihohoterwa abyara afite imyaka 17, areka kwiga bituma atakaza icyizere cy’inzozi yifuzaga kugeraho kuri ubu atunzwe no gushaka ibiraka nabwo hari igihe abibura.

Yagize ati “Nkiri muto numvaga mfite inzozi zo kuzatwara Indege, maze ku byara nahise ninjira mu bundi buzima numva ndihebye, cyane nk’ubu ndibana ntabwo byoroshye. Ubukene ntabwo bwabura kuko ubu mbona icyo kurya ari uko nabonye ibiraka by’ubuyede, gutera imbere biragoye ariko umuntu aba ashakisha ubuzima wenda hari igihe buzahinduka.

Undi twahimbye Mutoni Chantal avuga ko yabyaye afite imyaka 15 yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuli abanza, amaze ku byara yahuye n’ingorane nyinshi iwabo batabyumva.

Yagize ati “Nkiri muto natekerezaga kuzaba umusirikare ariko nahuye n’ibibazo byinshi nkimara gutwita mbona inzozi zanye zirangiye,mu rugo ntabwo babyumvaga kuko hari n’igihe nararaga hanze, ku buryo nagejeje igihe cyo kubyara nsigaye nibana uwanteye inda nta bufasha ampa. Hari naho nsaba akazi bakakanyima bambwira ko ntagashobora mfite umwana,gutera imbere mbona bigoye.

Peace Hilary Umuyobozi w’Ihuriro ry’abagore bafite ibitangazamakuru mu Rwanda avuga ko ibi biganiro babiteguye kugira ngo bigishe abana bahuye n’ihohoterwa ndetse babyaye bakirerwa n’ababyeyi kugira ngo babahe icyizere cy’inzozi z’ejo hazaza no kubabwira uburenganzira bwabo ku bijyanye no gutanga amakuru ku gihe ngo babone ubutabera.
Yagize ati “Twaje kuganiriza aba bana tubereka ko ubuzima bwabo butagarukiye ku ihohoterwa gusa cyangwa gufatwa ku ngufu, nta nubwo bugarukiye ku kubyara gusa ahubwo ko bagomba kurenga izo ngorane bahuye nazo bakareba ejo hahaza habo bakanahategura, bakoresha amaboko ariko ntibahagarike inzozi zabo.

Hilary akomeza avuga ko nk’abagize ihuriro ry’abagore bafite ibitangazamakuru bagiye gukomeza gukora ubuvugizi binyuze mu bitangazamakuru byabo ku bijyanye n’uburinganire ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko ihohoterwa rikorerwa abana.

Uruhare rw’abagabo n’abasore mu gukumira ihohoterwa
Harerimana Frederic umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango Nyarwanda ugamije ku rwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iterambere ry’umuryango umugabo yabigizemo Uruhare (AMAGERWA) abagabo n’abasore kugira uruhare rufatika mu gukumira no kurwanya ibi bibazo by’ihohoterwa rikorerwa abangavu kuko abagabo aribo ntandaro yabyo.
Yagize ati “Abagabo nitwe dutera ibyo bibazo byose abangavu,kuko nitwebwe tubatera inda nitwe tubasambanya. Twagakwiye guhindura imyumvire tukarinda abana b’abakobwa ihohoterwa kuko ribangiriza ubuzima bwabo bubaganisha muri bwa bukene, indwara, kandi n’ubwo umwana bimugiraho ingaruka nyinshi no ku mugabo wakoze icyaha nawe bimugiraho ingaruka kuko bimuviramo gufungwa imyaka myinshi iterambere rye nawe risubira inyuma nubwo biba bitari ku rwego rumwe.”
Ihuriro ry’abagore bafite ibitangazamakuru mu Rwanda ku bufatanye n’umuryango Nyarwanda ugamije ku rwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iterambere ry’umuryango umugabo abigizemo uruhare (AMAGERWA) bageneye abangavu ibikoresho bitandukanye birimo ifu,y’Igikoma, Isukari ndetse n’ibikoresho by’Isuku.
Muri uyu mwaka wa 2020 mu Kagali ka Masoro hari abana 10 bari munsi y’imyaka 18 bahohotewe naho imibare itangwa na Police y’Igihugu igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2020 mu Rwanda abagera ku bihumbi 4000 bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abana.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.