Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Gukorera hamwe bizafasha...

Gukorera hamwe bizafasha abangavu bahohotewe kurwanya ubukene

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bihangayikishijwe n’icyibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Ubuyobozi bw’umuryango Centre Marembo buvuga ko bwiyemeje gushyira hamwe abangavu bakorewe ihohoterwa nk’inzira yabafashwa kwiteza imbere bagasezera ubukene.

Yanditswe: Hategekimana Innocent kuwa 9 Ukuboza 2020 saa 10:20

Nsabimana Nicolette Umuyobozi w’Umuryango Centre Marembo ufasha abana b’abakobwa bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abana babo,avuga ko biyemeje gufasha aba bana bababumbira muri Koperative kugira ngo imyuga bize bayibyaze umusaruro babashe kugera ku iterambere vuba.

Yagize ati “Abana twakira abifuza gusubira mu ishuli turibasubizamo, abifuza kwiga imyuga nabo tukayibigisha, ariko kugira ngo yamyuga ibabyarire umusaruro twasanze ari byiza kubashyira muri za Koperative kuko aribyo bizabafsha kwiteza imbere vuba. Kuri ubu tumaze gushyiraho Koperative 2 imwe iri mu Karere ka Kirehe ikora ubudozi,n’ubukorikori indi iri mu Karere ka Rutsiro, twabaguriye ama mashini n’ibikoresho ubu batangiye ku bibyaza umusaruro.

Nsabimana akomeza avuga ko kwibumbira muri za Koperative bizihutisha cyane iterambere ry’abana bahungabanyijwe n’ibyababayeho bityo bikabatinyura kurushaho kuko bazaba bakorera hamwe. Bizaborohereza kubona n’inguzanyo mu bigo by’Imari ndetse bakarushaho no kugirirwa icyizere ku bantu baha serivisi kuko bafite ahantu runaka babarizwa, kandi na Centre Marembo bikayorohera gukomeza kubakurikirana.

Imwe mu myenda idodwa n’abangavu bakorewe ihohoterwa
Kantesi Odette ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abagenerwabikorwa muri Centre Marembo, avuga ko mbere yo kugira ngo bigishe imyuga abana bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa babanza kubaganiriza kuko baba barangiritse mu bitekerezo, kubera ibintu bakorewe bibagaruka mu mutwe.

Yagize ati “Abangavu bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa usanga kenshi bibagaruka mu mutwe ugasanga bibabujije gukoresha ubushobozi baremanywe, nko kuba yakwiga agafata, cyangwa kwiha intego amaramaje aho avuga ngo ndashaka kugera kuri iki kintu cyanteza imbere, mbese batakaza ubushobozi bwo kumaramaza mubyo bakora, ugasanga bahora bava mu bintu buri kanya, ubwenge bwabo bugahora bujagaraye. Tubanza kubereka ko batari bonyine tukabereka ko ubuzima bukomeje no kubereka icyo bashobora kwiga cyabafasha kuzibeshaho mu gihe kiri imbere.

Kugeza ubu Umuryango Centre Marembo umaze gushinga Koperative 2 imwe y’ubudozi iri mu Karere ka Rutsiro igizwe n’abantu barenga 60 indi Koperative iri mu Karere ka Kirehe ikaba igizwe n’abantu basaga 100 bari mu matsinda 2 aho bamwe bari mu bukorikori ndetse n’ubudozi.

Mu mibare yatangajwe na Police y’Igihugu igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2020 abagera ku bihumbi 4000 bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abana.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.