Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Gahengeri:  Hari amahirwe...

Gahengeri: Hari amahirwe y’ inguzanyo ku bize imyuga

Yanditswe: Aimery kuwa 19 Nyakanga 2018 saa 02:51

Urubyiruko rwize imyuga mu Ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Gahengeri, rufite amahirwe yo kubona inguzanyo y’ibikoreho ngo rwihangire imirimo. Nyamara benshi bafite ubwoba bwo gufata iyo nguzanyo kubera gutinya guhomba.

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, abanyeshuli bize imyuga batangiye guhabwa inguzanyo y’ibikoresho (tool kit) kugira ngo babone umurimo bakora. Ubu bufasha babuhabwa na SACCO z’imirenge batuyemo ku bufatanye n’ikigega BDF ( Business Development Fund) .
Iyi nguzanyo igamije kubagurira ibikoresho bijyanye n’umwuga bize, bakazishyura igice ( ½ ) cy’inguzanyo bahawe bamaze kubona icyo bakora kibyara inyungu. Umukozi ushinzwe inguzanyo muri SACCO Gahengeri, Munyehirwe Theoneste, asobanura ibisabwa kugira ngo hatangwe inguzanyo agira ati “ ushaka inguzanyo agomba kuba afite konti muri Sacco, uakazana umushinga ukabanza kwigwaho, wamara kwemezwa uwasabye agahabwa inguzanyo BDF ikazamwishyurira ½ cy’inguzanyo yahawe.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahengeri Niyomwungeri Richard asobanura ko iyo gahunda yo guhabwa inguzanyo abenshi batari bayimenya. Bakaba bagishishikariza urubyiruko kuyitabira. Agira ati “ mbere urubyiruko rwavugaga ko ikintu kibabangamiye ari ukubona ingwate bigatuma babona inguzanyo. Ubu bake batangiye kubitinyuka kuko SACCO nta ngwate ibaka . ‘’
Muri gahunda yo kwihutisha iterambere (National Strategy for Transformation) u Rwanda rurateganya kongera imiririmo ikazagera kuri 1.500.000 muri 2024. Ibi bigamije kuzamura ubukungu no kurwanya ubukene . Ibi ariko ntibyagerwaho abantu badakoranye n’ibigo by’imari iciriritse ndetse n’ama banki.

Urubyiruko ruracyatinya inguzanyo

N’ubwo urubyiruko rwo mu murenge wa Gahengeri rufite ayo mahirwe yo kubona inguzanyo y’ibikoresho, haracyari imbogamizi. Nkurunziza Fiston, ni umwe mu rubyiruko rwa Gahengeri. Agira ati “ dutinya gufata inguzanyo dutekereza ko tutazabasha kuyishyura kuko umuntu aba atarabanje no kugerageza umushinga ashaka gukora ngo umenye niba uzunguka cyangwa uzahomba .” Kamariza Denyse nawe avuga ko urubyiruko rwifitemo ubunebwe bwo kudakora bityo rero bigatuma abenshi batinya gufata inguzanyo. Avuga ko usanga bikundira ibintu bitavunanye, bakumva ko gutangira umushinga bahereye ku nguzanyo bigoye.
Iyi gahunda yo gufasha urubyiruko, ije mu gihe ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare gitangaza ko ubushomeri mu Rwanda buri ku kigereranyo cya 16,7 % (NISR 2017) bukaba bwiganje ahanini mu rubyiruko aho abagera kuri 21% badakora. Iyi mibare ikaba izamuka cyane mu rubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga ariko rushobora kwiga imyuga.

Hategekimana Innocent

Tanga Igitekezo



Ibitekezo

  • Posted by hafashimanayohani on 12 Mutarama 2022

    Njyewe ndashaka inguzanyo nkatangira umushinga mfite

Copyright © 2016 - 2022 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.