Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Menya Aissa Touré umuyobozi

Menya Aissa Touré umuyobozi mushya wa BAD mu Rwanda

Banki Nyafurika itsura amajyembere (BAD) yahawe umuyobozi mushya mu Rwanda . Uwo ni Aissa Touré ukomoka mu gihugu cya Senegal . Uyu afite uburambe bw’imyaka irenga 25 akore mu by’ubukungu.

Yanditswe: Betty Mutima kuwa 17 Ukuboza 2020 saa 14:03

Amakuru dukesha APO group yemeza ko Aissa Touré, woherejwe guhagararira BAD mu Rwanda ari umugore uzwiho ubushobozi mu by’ubukungu n’iterambere ry’icyaro cyane cyane mu buhinzi n’imihindagurikire y’ikirere. Aissa yakoze mu bihugu 12 . Azanye umusanzu ukomeye muri BAD cyane cyane mu birenaba n’imicungire y’ibigo n’imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa b’iyo banki haba mu gihugu no ku isi muri rusange.

Mbere yo kuza gukorera mu Rwanda Aissa Touré yayoboye ibigo bikomeye nka WaterAid (2003-2007) , yungirije umuyobozi wa Oxfam America (2007-2009) muri Afurika y’I Burengerazuba , Yakoze nk’ushinzwe ubushakashatsi muri Observatoire du Sahara et du Sahel (OSS) kuva 2009- 2010. Yakoze nk’impuguke yigenga kuva muri 2009-2011 mu by’imihindagurikire y’ikirere n’imicungire y’imishinga. Aissa yaje kujya mu Kigaga mpuzamahanga cy’ubuhinzi muri 2011 ashinzwe imishinga yo muri Togo, Guinée-Bissau na Guinée équatoriale. Kuva 2016-2018 Yari ashinzwe imishinga yo mu Buhinde na Népal muri icyo kigega. Ahawe imirimo yo guhagararira BAD mu Rwanda yari umuyobozi w’icyo kigega (FIDA) mu Burundi kuva muri 2018.

Aissa Touré afite impamyabumenyi ihanitse mu by’iterambere ry’icyaro, imicungire y’ibigo n’iy’imishinga. Afite kandi indi mpamyabumenyi ya Masters mu bukungu n’imali y’imishinga , afite kandi impamyabumenyi mu iteambere ry’icyaro. Izo mpamyabushobozi zose yazikuye mu Bufaransa muri Kaminuza ya tous obtenus à Montpellier I.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.