Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Yavanye inzu ya milliyoni...

Yavanye inzu ya milliyoni 14 mu mwuga w’ubudozi

Hari bamwe basuzuragura umwuga w’ubudozi bakumva ko ari umurimo uciriritse ko nta kintu kizima wabagezaho. Minani protogene ufite inzu y’ubudozi mu biryogo ahahoze isoko yakuyemo byinshi birimo aho gutura muri Kigali n’ibindi.

Yanditswe: Umutesi Fionah Goodluck kuwa 27 Kanama 2020 saa 12:21

Minani protogene w’ imyaka 38 y’amavuko n’abana 4 ahamya ko umwuga w’ubudozi wateza imbere nyirawo. Yishimira intambwe wamugejejeho. Ati: ‘mbere ya corona narakoraga cyane ku buryo nashoboraga kuba nakwinjiza ibihumbi 200 ku kwezi ndetse binarenga nkabasha kubeshaho umuryango wanjye ndetse nkanizigamira. ’’

Minani avuga ko uyu mwuga n’ubwo wakomwe mu nkokora na covid 19, ariko wabashije kumuha ubushobozi bwo kubaka inzu ya miliyoni zirenga 14. We avuga ko ko nta kandi kazi yakora cyangwa ngo akorere undi muntu.
Uyu mugabo amaze imyaka 8 akora uyu mwuga . Afite inzu ye y’ubudozi ( atelier de couture) irimo imashini zidoda 10 zifite agaciro kari hejuru ya milliyoni 3.
Minani agira inama abantu bifuza gutangira ubucuruzi cyangwa gutangira umwuga ko kubijyamo atari ukumva ko ugiye kuyoragura amafaranga. Bisaba kwihangana mbere yo kugera kucyo ushaka. Ibanga yakoresheje ni iri. Ati: ” utangirira hasi ukagenda uzamuka gahoro gahoro. Ikindi kandi biba byiza kujya mu bintu wumva ko ushoboye gukora neza.’’

Ni irihe banga ryateje imbere Minani?
Minani yinjiye mu mwuga w’ubudozi muri 2002 aho yari avuye mu cyaro aje gutangirira ubuzima bwe muri kigali. Yishyuye amafaranga agera ku bihumbi mirongo 50 yahaye uwamwigishije kudoda. Ibi nibyo byatumye nawe yiyemeza kwigisha abandi. Kuri ubu amaze guhugura abanyeshuri 50 bose bagiye bamuca mu biganza bavoma kuri ubwo bumenyi. Afite n’abandi 3 arimo kwigisha muri iyi minsi.
Ibanga yakoresheje ni ukudashora ayo yakuye mu budozi mu bintu bidapangiye kandi akeneye gukora. Ikindi yagarutseho ni ukwiha intego yo kuzigama kuko nibyo byagiye bimufasha kugera ku nzozi ze.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.