Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Uko urubyiruko rwarangije...

Uko urubyiruko rwarangije kaminuza rukajya mu buvumvu rukaba rwinjiza akayabo

Urubyiruko rugizwe n’abasore batatu bishyize hamwe bagamije kwihangira umurimo nyuma y’aho barangije kwiga bakabura akazi. Aba bahiriwe no gutangirira ku bworozi bw’inzuki ku buryo nabo ubu batanga akazi kuri bagenzi babo. Uretse ubworozi bw’inzuki, bashinze ihuriro mpuzamahanga ry’abahinzi ubu bakaba binjiza asaga miliyoni imwe buri kwezi.

Yanditswe: Hategekimana Innocent kuwa 8 Werurwe 2020 saa 08:27

Uru rubyiruko ruvuga ko rwahisemo gushinga ihuriro mpuzamahanga ry’abahinzi ariko bakaba barahereye ku bworozi bw’inzuki ari nabwo bwabagejeje ku kuba baratangiye gukirigita ifaranga.
Mu byo bacururiza i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, ni ubuki, insinda, ibishashara, urucumbu,... Ibi babicururiza mu Rwanda bafatanyije n’amakoperative y’abavumvu bakorana ku buryo ibi batabibura.
Bashinze ishuri ry’ubumenyingiro ryigisha urubyiruko iby’uyu mwuga kandi nabyo biri mu binjiriza kuko ujya kuryigamo yishyura amafaranga ibihumbi 63.

Ndayambaje Cyriaque umwe mu bashinze iri huriro; avuga ko nyuma yo kuva muri kaminuza muri 2017, kugera muri 2019 nta kazi bigeze babona kandi baragashakaga bakakabura.
Agira ati "Twatangiriye ku bworozi bw’inzuki kandi tubikora kinyamwuga, kuko dufite n’uburyo bwo kugenzura abavumvu dukorana nabo mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ibindi twishimira ni uko dutangira twahereye ku mizinga 5 ariko ubu tukaba tugeze ku mizinga irenga 50 kandi igezweho kuko twayishoyemo arenga Miliyoni eshanu kuko umwe ugura ibihumbi 100 tukabasha kuwukuramo ubuki buried mezi atatu”.

Akomeza avuga mu gutangira kwikorera bashatse amafaranga agera kuri miliyoni imwe; gusa kuko ngo ntayo bari bafite byabasabye kuguza abavandimwe kugira ngo batangire kandi intego bari bafite ubu bagenda bayigeraho.

Mu byo bamaze kugeraho harimo kuba buri kwezi buri wese yinjiza ibihumbi 400; bivuze ko ku kwezi binjiza arenga miliyoni n’ibihumbi 200. Bafite abakozi 3 bahoraho, aho hari n’umukozi bahemba amafaranga agera ku bihumbi 150, bakagira n’abandi bakozi bakora nka ba nyakabyizi bafasha gutunganya umusaruro w’inzuki.

Kwizera Jean de Dieu wize ikoranabuhanga muri kaminuza, nawe ari mu bashinze iri huriro; avuga ko inzozi yari afite kwari ukwikorera kandi yishimira ko yabigezeho.

Ati “Ibyo maze kugeraho mbikesha amafaranga ninjiza buri kwezi nyakuye muri International Farmer’s Forum (Ihuriro mpuzamahanga ry’abahinzi). Ubu nibeshejeho mu buzima bw’i Kigali; mfite umugore n’umwana kandi nkabona n’amafaranga yo guhemba abakozi mu bindi bintu nkora”.

Kwizera akomeza avuga ko bafite gahunda yo kwigisha urubyiruko rwifuza kuba abavumvu b’umwuga ndetse bakanabafasha kubona imizinga mu buryo bworoshye, nabo bagatangira kubona amafaranga babikesha ubworozi bw’inzuki.

Ihuriro mpuzamafanga ry’abahinzi rimaze amezi agera kuri 7 rishinzwe, uru rubyiruko rutangaza ko rufite intego yo gukomeza kwigisha urubyiruko gukora ubworozi bw’inzuki kugira ngo babone amafaranga kandi banatanga umusanzu wo kongera inzuki mu Rwanda.
Baracyakorera mu Rwanda ariko ibyangombwa bafite bibemerera no kuba bacuruza ubuki bwabo mu bihugu birimo Afurika y’Epfo na Malawi. Ubuki bw’umwimerere, ikiro bakigurisha ibihumbi bitanu.

Tanga Igitekezo



Ibitekezo

  • Posted by Victor Tugirimana on 8 Werurwe 2020

    Mukomereze aho igikorwa nk’iki cyari gicyenewe cyane pe

  • Posted by RUSHINGABIGWI Jonas on 8 Werurwe 2020

    Iri huriro mpuzamahanga ry’abahinzi borozi riziye igihe

  • Posted by Cyriack Ndayambaje on 8 Werurwe 2020

    Ikinyamakuru Jobcenter turabashimira cyane uburyo mufasha urubyiruko kubona ibyo bakora. Reka mbonereho kubabwirako ndi umwe mubantu bashinze iyo company ivugwa mu makuru uzumva ashaka korora inzuki kinyamwuga yazampamagara kuri +250788436332 (WATSAPP) Nkamufasha. Mbonereho kubwira urubyiruko nabandi bafite igishoro gito ko ubu bworozi aribwo bworozi bwonyine bworoshye kubukora kuko busaba igishoro gito ugereranije n’ubundi bworozi. Nibura guhera kuri 65,000Rwf uzaze ngufashe gutangira ubu bworozi. Murakoze mugiramahoro

Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.