Uyu mushinga ngo yawutekereje ahereye ku bushyuhe buturuka mu matara akoreshwa na peteroli, abona ashobora kuyifashisha hamwe n’imashini ikozwe mu mbaho.
Yagize ati “Kugira ngo mbashe kugera ku gitekerezo cyo gukora imashini irarira amagi, byantwaye umwaka wose ngerageza ariko nza kubigeraho. N’ubwo byagiye bingora ariko ubu binyinjiriza amafaranga atari make kandi igishoro nahereyeho ni ibihumbi 50 byonyine, ariko ubu buri kwezi ninjiza amafaranga agera kuri miliyoni nyakuye mu mishwi imaze amezi abiri ivutse.”

Avuga ko mu mafaranga yakuyemo harimo ayo amaze kugurisha imashini 6 zihwanye na miliyoni imwe n’ibihumbi 800; avuga kandi ko mbere yari acumbitse kuko nta nzu yari afite ariko ubu afite inzu yubatse ifite agaciro ka miliyoni 10. Afite amasambu ahagaze miliyoni 3, akagira n’ubworozi bw’ingurube 18. Ibi byose avuga ko yabigezeho mu mwaka umwe, ibyo afata nk’intambwe ikomeye amaze kugeraho.
Uko imashini irarira amagi kugeza imishwi ivutse
Iyi mashini ikozwe mu mbaho, ikaba ikora iri kumwe n’amatara 3 ashyirwamo peteroli, akaba akoreshwa hakurikijwe ubushyuhe buri aho imashini iteretse kuko hari igihe ishobora gusaba amatara abiri, atatu cyangwa ane bitewe n’igihe uko kimeze. Aya matara acanwa kuva ku munsi umwe kugeza ku minsi 21.
Aya matara aba yaka amanywa n’injoro kugira ngo hatabaho guhindagurika kw’iubushyuhe. Mbere yo gushyiramo amagi arabanza akayatunganya akayoza akayashyiraho n’imiti yica imyada, akajya mu imashini afite isuku. Nyuma y’icyumweru atoranyamo amagi azaba amahuli akayakuramo kuko aba yatangiye kugaragaza ko azavuka cyangwa ntavuke. Mu gihe amagi ari mu imashini ashyiramo igipimo cy’ubushuhe bwaba bwinshi akabugabanya kugira ngo butangiza amagi.
Imashini akora ayigurisha ibihumbi 300 kandi akigisha ugiye kuyikoresha uburyo azayikoresha neza nawe akayibyaza umusaruro.
Ntirivamunda avuga ko hari mbogamizi ahura nazo zo kuba atabona amagi ahagije. Akaba agira inama abaturage korora cyane inkoko kuko nabo byabahesha amafaranga bagatera imbere kuko isoko ryayo rihari.