Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Uko gutunganya inzara byinjiri

Uko gutunganya inzara byinjiriza Sekamana asaga ibihumbi magana atatu buri kwezi

Sekamana Theophile afite imyaka mirongo itatu, atuye mu karere ka Nyarugenge mu kagali ka Mumena akora umwuga wo gutunganya inzara z’abagore. Avuga ko uyu mwuga ari akazi nk’akandi ariko abatawuzi ntabwo bashobora gusobanukrwa uko winjiza amafaranga ariko kuri we umwinjiriza asaga ibihumbi magana atatu buri kwezi.

Yanditswe: Hategekimana Innocent kuwa 8 Ugushyingo 2019 saa 07:36

Uyu musore wize amashuli abanza avuga ko yatangiye umwuga wo gukora inzara mu mwaka wa 2007 amaze guhagarika amasomo, ahitamo kwiga imyuga aho yahisemo umwuga wo kwiga gutunganya inzara kugira ngo atangire gushaka amafaranga.

Yagize ati “Umwuga wo gutunganya inzara ni mwiza, kuko ni ka kazi ushobora gukora ugakunze kakaba hari icyo kakugezaho. Ni umwuga wiyubashye cyane ko n’abatugana kugira ngo tubatunganyirize inzara baba biyubashye”.

Akomeza avuga ko uyu mwuga usaba kuwukora uwukunze amafaranga yo urayabona iyo wabikoze ubishaka.

Yungamo agira ati “Njyewe impamvu nahisemo kwiga uyu mwuga ni uko n’ubusanzwe nakundaga ibijyanye na salo cyane ariko nabigiyemo numva nzaba umwogoshi ariko birangira nkunze gukora inzara kuko nabonaga ari byo bimpa amafaranga kandi nkabikora nisanzuye uko numva mbishaka".

Uko ibiciro byo gutunganya inzara biba bihagaze nk’urugero ku muntu ushaka gucisha inzara ibirenge n’amaboko ni ibihumbi bibiri, gusigisha verini bikaba ibihumbi bitatu kugera kuri 3500, koga ikirenge ni ibihumbi bitanu, gutera inzara ibihumbi bitanu,hari n’izindi bita pawuder za 25,000 ku maboko.

Ibyo Sekamana yishimra amaze kugeraho ni uko yubakiye mama we inzu mu ntara y’amajyepfo ihagaze amafaranga agera kuri Miliyoni 5, kandi aka kazi kabasha kumwinjiriza amafaranga arenga ibihumbi magana atatu buri kwezi ariko ngo iyo byagenze neza hari gihe yinjiza n’ibihumbi mirongo itanu ku munsi.

Abasha gufasha umuryango we harimo abo yishyurira ishuli ibyo byose akabikora mu mafaranga akura mu mwuga wo gutunganya inzara. Hari abanyeshyuli bagera kuri batandatu yigishije uyu mwuga kandi abigishiriza ubuntu kuko nawe kugira ngo nawe awige ari ubufasha yahawe n’umushinga witwa Caritas Rwanda. Ngo nawe yiteguye gutanga ubufasha yigisha ababyifuza.

Agira inama abantu bifuza kwiga imyuga by’umwihariko umwuga wo gutunganya inzara, ko ari akazi kameze neza kandi kinjiza amafaranga mu buryo bwihuse ababyifuza bakwegera abakora uyu mwuga bakabigisha ariko ngo ibyiza ni uko babizamo babikunze kuko aribyo bituma bagira ibyo bageraho.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2022 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.