Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Uburyo butanu bwagufasha...

Uburyo butanu bwagufasha kuzigama

Benshi mu bantu bateye imbere ni abantu bamenye ibanga ryo kuzigama. Ushobora kuzigama duke duke ukazagera ku bintu bikomeye. N’umushinga wose wakwifuza gukora usaba ko uba ufite amafaranga make. Dore uko wabika make make :

Yanditswe: Solange Ayanone kuwa 25 Kanama 2018 saa 08:12

1. Kumenya aamafaranga ukoresha
Ikintu cya mbere gituma uzigama ni ukubanza kumenya ibyo ukoresha n’amafaranga abigendaho. Ni ngomba kwandika ibyo ukoreshamo amafaraga byose ku kwezi ntacyo wigagiwe. Nyuma ubishyira mu byiciro. Tuvuge ayo utegesha bus, ayo urya, ...

2. Kora ingengo y’imari
Iyo umaze kumenya ibyo ukoreshamo amafaranga, ugomba noneho gushyiraho ingengo y’imari bijyanye. Ukagaragaza ahava amafaranga uklresha n’uko angana. Icyo gihe ureba aho ukoresha amafaranga menshi n’aho ukoresha make. Ushobora gutangira kugabanya amafaranga ukoresha, ukabika andi.

3. Tangira kuzigama make
Umaze gukora ingengo y’imari ushobora kwiha umuhigo wo kubika 10 cyangwa 15 % yayo. Niba usohora amafaranga menshi ku buryo utazigama , tangira urebe ibyo ugabanya mu ngengo y’imari ukoresha. Uhera ku byo ubona bidakenewe cyane nko gusohoka ukajya kunywa, kubyina se gusangira n’inshuti, guhora ujya muri saro ku bagore ….. ayo noneho ukayabika. Wanajyayo ukabigabanya cyane.

4. Hitamo ikintu ukeneye kuzigamira
Uburyo bworoshye bwo kuzigama ni ukugira intego cyangwa igikorwa ushaka kuzigamira. Tangira ushake ikintu ukeneye ushaka kugeraho. Garagaza amafaranga kizagutwara wihe n’igihe uzaba wakigezeho. Ushobora guhera ku bintu bito bito wageraho mu gihe gito . Nyuma ukazagera ku bintu .

5. Hitamo iby’ingenzi bikenewe
Nyuma yo kumenya ibyo winjiza n’ibyo usohora , ni ngombwa kumenya ko icyo wiyemeje kuzigamira ari cyo gifite agaciro kurusha ibindi. Uburyo uzazigama nibwo buguha kugera ku ntego wiyemeje. Ibi rero bisaba kumenya guhitamo gukora ibifite akamaro kurusha ibindi akaba ari byo ushoramo amafaranga. Ni ngombwa kudatakaza intego ku bintu bidafite agaciro.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2022 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.