Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Ngororero: Bakora ibikapu...

Ngororero: Bakora ibikapu mu bishishwa by’ibigori bikabungukira

Ihuriro ry’amakoperative y’abanyabukorikori mu karere ka Ngororero rihuje abagore bo mu mirenge itandukanye bakora ubukorikori budasanzwe kandi bumaze kubateza imbere. Bakoresheje ibimera birimo ibishishwa by’ibigori bakora ibikoresho nkenerwa nk’ibikapu n’imitako .

Yanditswe: Hategekimana Innocent kuwa 2 Kanama 2018 saa 12:35

Mu gihe abandi bajugunya ibishishwa by’ibigori iyo bagiye kubirya aba bo babibyaje umusaruro birabungukira. “ubukorikori bwamfashije kuva mu bukene mbasha guhahira urugo rwanjye mpfatanyije n’umugabo. Ntarinjira mu ihuriro ry’amakoperative nahingiraga abandi ngatungwa no guca inshuro”. Uyu ni Pascasire yamfashije umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative. We n’abagize ihuriro batunzwe n’ubukorikori. Bifashisha ibishishwa by’ibigori byumye bakabikoramo ibikapu bakoresheje ubumenyi bafite mu kuboha. Banakoresha kandi n’ibirere mu gukora ingofero n’indi mitako ndetse n’ibikapu bikoze mu masaro no mu mishipiri.
Kugira ngo batangire umwuga w’ubukorikori, buri mugore yabanje kwigisha abandi icyo azi. Abazi kuboha bigishije abandi bityo buri mugore abasha kwiga umwuga. Pascasie avuga ko ubukorikori bumufasha kwinjiza iwe byibura ibihumbi 100 buri kwezi kimwe na bagenzi be babukorana. Abakora uwo mwuga kandi babasha kwishyurira umuryango mituweri, no kwikenura mu bindi bikenewe mu rugo.

Umurimo wabo wagabanyije amakimbirane mu ngo
Barayagira Caritas ni umubyeyi w’imyaka 47 afite abana 4 nawe abarizwa mw’ihuriro ry’amakoperative avuga uburyo ubukorikori bukomoka mu mutungo kamere w’ibyiwabo bwamufashije. Agira ati “ mbere mu rugo twahoraga mu makimbirane bitewe n’ubukene bari twari dufite. Nasabaga umugabo buri kintu cyose nkeneye akambwira ngo njye kugihingira”. Kuri ubu Barayagira abanye neza n’umugabo we kuko bafashanya mu iterambere ry’urugo rwabo, bubatse inzu babikesha amafaranga bakuye mu bukorikori. Pascasie nawe yemeza ko mbere bataratangira gukora ubukorikori abagore bo muri ako gace basabaga byose abagabo. Ibi bigakurura amakimbirane ahoraho mu ngo kuko abagabo bumvaga ko abagore babananiza.
Mu mbogamizi aba banyabukorikori bahura na zo mugihe kingana n’imyaka 6 bamaze bakora harimo kuba abanyarwanda badakunda ibikorerwa iwabo kuko bakeka bidakomeye. Ahubwo batangazwa n’uko abanyamahanga aribo bakunda ibyo bakora kurusha abanyarwanda ubwabo.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.