Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Korora ingurube bimwinjiriza

Korora ingurube bimwinjiriza miliyoni ebyiri mu kwezi

Ntuyenabo Emmanuel ni umugabo utuye mu murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana. Yize kaminuza ariko ubu ni umworozi w’ingurube za kijyambere buri kwezi agurisha ibiro biri hagati ya 800 na toni y’inyama z’ingurube. Avuga ko uwamuha akazi ko mu biro atapfa kukemera.

Yanditswe: Aimery kuwa 14 Kanama 2018 saa 08:53

Uyu mugabo umaze kugera kuri byinshi akesha ubworozi bw’ingurube birimo ubuhinzi bw’urutoki n’amasambu agera kuri hagitari 5 nigice akuramo toni y’ibitoki ya buri cyumweru akavanamo agera ku bihumbi magana atanu buri cyumweru.
Si ubu buhinzi bw’urutoki gusa bukomoka ku ngurube, ahubwo ubu Ntuyenabo Emmanuel yavanyemo n’ibindi. Ati “imodoka nayiguze kubera ko byari bimaze kuba byinshi ntabona uko mbigeze ku isoko”
Ntuyenabo Emmanuel yanatanze akazi ku bandi kuko ubu afite abakozi 12 bakora buri munsi mu bikorwa bye birimo urutoki n’ingurube. muri abo bakozi 7 bakora ku buryo buhoraho abandi 5 bakora bubyizi bagahembwa buri cyumweru.
Ntuyenabo Emmanuel avuga ko ubu ibikorwa bye byose birimo isambu, urutoki n’amatungo ye y’ingurube bihagaze amafaranga menshi. Agira ati ” hari umuntu wavuye i buraya aje gusura igihugu akajya ambwira ati nguhaye miliyoni 200 ukampa bino bikorwa wakwemera. Urumva nawe hahandi umuntu yatangiriye kuri ka kantu gatoya noneho ukagera ahantu umuntu yifuza ngo aze akugurire”. Ubwo nyine buri wese ahita yumva agaciro k’ibyo amaze kugeraho.

Urugendoshuri rwabaye imbarutso yo korora ingurube zivamo akayabo.

Ubusanzwe Ntuyenabo Emmanuel yize amashuri yisumbuye yewe yiga n’icyiciro cya mbere cya Kaminuza . Ariko kuko ngo yakundaga ubworozi yahise abujyamo kugira ngo abyaze umusaruro ibyo yakundaga. Atanga ubuhamya bwe ”Ubundi buriya umwunga w’ubworozi nk’ubu bw’ingurube ni umwuga usaba ubwitange, abantu bari bazi ko umuntu wize atashobora gukora ubworozi ngo bimuteze imbere” . Avuga ko abantu bari bakwiye kumva gahunda ya Leta yo kwihangira imirimo. Ni muri urwo rwego yaje kuganira n’umunyeshuri umwe biganaga muri kaminuza hanyuma amubwira ko akora ubworozi bw’ingurube. Agira ati “ nagiye kumusura i Gitarama mu Byimana nsanga ari mu buzima bwiza bimubeshejeho kandi twiganaga muri kaminuza ndavuga nti ese nanjye nananirwa kugira ikirano nibura cy’ingurube 5 naho ngaho nahereye ndagenda ngurayo ingurube 10 ntoya”.
Ashishikariza urundi rubyiruko gutinyuka rugahanga umurimo ruhereye kubyo rukunda kuko ibyo umuntu akunda byavamo umurimo.

Tanga Igitekezo



Ibitekezo

  • Posted by Aline Mulindangwe on 25 Mata 2021

    Mwiriwe neza aborozi bazi ibyo bashaka,mwakoze ku kiganiro muduhaye ubushake burahari ark nta bumenyi pe ababufite mubudusangize biradufasha kwikura mu bukene.

  • Posted by Aline Mulindangwe kicukiro on 25 Mata 2021

    Byiza cyane numero ya telephone yafasha uyishakaho amakuru Niba bishoboka.

  • Posted by Aline Mulindangwe kicukiro on 25 Mata 2021

    Mwiriwe neza aborozi bazi ibyo bashaka,mwakoze ku kiganiro muduhaye ubushake burahari ark nta bumenyi pe ababufite mubudusangize biradufasha kwikura mu bukene.

  • Posted on 2 Werurwe 2021

    Nanje ndabikora ariko sindabigirumwuga mwafasha mukama nambaze

Copyright © 2016 - 2022 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.