Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Nyarugenge: Hari abafite...

Nyarugenge: Hari abafite ubwoba bwa Covid-19 kubera umubyigano w’abazunguzayi

Bamwe mu buturage batuye mu Murenge wa Gitega na Kimisagara, baravuga ko bahangayikishijwe, n’akajagari k’abacuruzi b’abazunguzayi,ngo bishobora ku bagiraho ingaruka zo kwandura Covid-19.

Yanditswe: Aimery kuwa 30 Ugushyingo 2020 saa 09:23

Uyu mubyigano w’abazunguzayi ugaragara cyane mu nkengero z’isoko rya Kimisagara, ndetse usanga benshi bageze no mu duce dutuwe, ariyo mpamvu abaturage bahera basaba ubuyobozi gushyira imbaraga mu guca akajagari kaba baturage dore ko batubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Murekatete Josiane umwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Ntaraga, wo mu Kagali ka Kamuhoza, mu Murenge wa Kimisagara, ahagaragara cyane umubyigano w’abazunguzayi, avuga ko nk’abaturage batewe ubwoba n’ubuzunguzayi bwinganje mu gace batuyemo ngo icyorezo cya Covid-19 kihageze cyabamara.

Yagize ati “Twebwe nk’abaturage batuye muri uyu Mudugudu iyo turebye umubyigano w’abazunguzayi usigaye uba hano bidutera ubwoba cyane kuko icyorezo cya Coronavirusi kibagezemo cyahita gikwirakwira mu baturage. Sinabyizera ko kitaranabageramo kubera ukuntu baba bacucitse. Turasaba ubuyobozi ko bwadufasha, mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo cyateye.”

Rurangirwa Allain nawe utuye mu Mudugugu wa Ntaraga yemeza ko ubu bucucike bw’abacuruzi b’abazunguzayi buteye inkeke ku buzima bwabo ndetse n’abandi baturiye aho bukorerwa.
Agira ati “Harasabwa imbaraga z’ubuyobozi kugira ngo iki kibazo gikemuke kitarateza ibibazo birimo kuba abantu bakwanduzanya icyorezo cya Covid-19. Impamvu ntanga yatuma ibi bishobora kubaho ni uko usanga umucuruzi n’umukiriya bahererekanya, ibyo bacuruza. Urugero niba umuntu acuruza umwenda ujya kugurwa wakozweho n’abantu benshi kandi nta buryo bwo kwirinda bwakoreshejwe, ibi ni ikibazo gikomeye.

Serugendo Jean Dedieu ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyaugenge avuga ko ibikorwa byo kuzunguza bitemewe kandi uretse ko ari ibikorwa bitemewe n’amategeko ahubwo bishobora no guteza ibibazo abarimo ku bikora kuko bashobora kwanduriramo covid-19.

Yagize ati “Turakangurira abaturage b’Akarere kacu kureka ubwo bucuruzi butemewe kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga. Uyu munsi turi kurwana na Covid-19 rero ibikorwa nk’ibyo biri mu bituma yarushaho gukwirakwira mu buryo bwihuse, buri wese yumve ko bimureba abyirinde. Ubu turigushyira imbaraga mu guhangana n’abakora ayo makosa kandi ubifatiwemo tukamuhana ndetse ni igikorwa dukora buri munsi."

Akomeza avuga ko ari ucuruza n’ugura bose amategeko abahana rero abantu bakwiye gufasha ubuyobozi bakabigira umuco umuntu akumva ko adakwiye kugurira ucururiza mu muhanda,kuko uko abantu babikora baba basubiza iterambere ry’Igihugu inyuma.

Amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 harimo gukaraba intoki kenshi ukoresheje isabune n’amazi meza, kwirinda gusuhuzanya uhana ibiganza na mugenzi wawe, kwambra neza agapfukamunwa, kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi, no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Inama njyanama y’umujyi wa Kigali yo ku wa 3 Gicurasi 2015 yari yabibonye yanzura amabwiriza ko abafashwe bagurira ku mihanda bajya bacibwa izahabu.
Aya mabwiriza yemejwe mu igazeti ya Leta Nshya yasohotse tariki ya 18 Nyakanga 2016 mu ngingo yayo ya 19 yaya mabwiriza ivuga ko uzajya afatwa azajya agawa agacibwa n’izahabu y’amafaranga ibihumbi 10 n’umugurira nawe agacibwa ibihumbi 10 mu rwego rwo guca akajagari ka bacuruzi bo mu muhanda.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.