Ijambo ry'umunsi: Wirwana no gushaka gutangirira ku bintu binini. Tangirana n'ibito ahubwo ubigire binini. Robert Kiyosaki
Ntibagira  ubwiherero bw’abaki

Ntibagira ubwiherero bw’abakiriya

Yanditswe: Aimery kuwa 17 Nyakanga 2018 saa 02:37

Mu gihe umugi wa Kigali ugenda waguka, abawugenda barinubira ko badahabwa serivisi y’ubwiherero muri amwe mu magorofa meza ahubakwa. Ibi bigora cyane abategereje serivisi mu ma banki no muri resitora zikorera muri ayo mazu. Basabwa kwishyura igiceli mu gihe bategereje serivisi kuko nta bwiherero bw’ abakiriya buhari.

Bamwe mu bakiriya b’amabanki n’amaresitora (restaurant) amwe barinubira ko bamara umwanya bashaka serivisi ariko ntibahabwe ubwiherero mu gihe babukeneye. Willy Malik atuye I Kigali ni umwe muri abo bakiriya, agira ati ‘’ abaturage bategekwa kubaka ubwiherero bubi na bwiza ariko banki zifite amafaranga ntizibwubake kandi zakira abantu benshi ku munsi” . Si we gusa ubivuga hari abandi mu bagana za banki bavuga ko kubona ubwiherero uri muri banki ari ingorabahizi. Faustin Niyitanga, nawe avuga ko n’iyo uvuye ku murongo ugiye gushaka ubwiherero ugaruka ugasanga bakurenze. Akomeza avuga kubona ubwiherero uri kuri zimwe muri banki zikorera I Kigali bigusaba gukora urugendo ubaririza cyangwa kwinginga abashinzwe umutekano kuri banki bakagufasha.

Iki kibazo kandi ntikiri muri banki gusa. Kiboneka no mu ma resitora ari mu magorofa meza ya Kigali. Aha uhasanga ubwiherero rusange. Ariko abaje kugura ibiribwa n’ibinyobwa basabwa kwishyura. Safali M. agira ati ‘’ mperutse kujya muri resitora mu isoko rya Nyarugenge, maze guhembuka nsaba ubwiherero. Mvuyemo baranyishyuza ngo toilette yishyurwa ukwayo”.

Hari icyakorwa mu gukemura icyo kibazo.

Abakiriya bagana banki bifuza ko bashyirirwaho ubwiherero bwabo. Xavier B. abivuga agira ati ‘’ niba banki zidafite ubwiherero bw’abakiriya nizihutishe serivisi umuntu byibura ntahamare iminota irenze 10’’. Naho ku ma resitora akorera mu magorofa y’ubucuruzi abakiriya basanga hari ubundi buryo bwakoreshwa. Uyu ni umwe muri bo. Agira ati “ niba ubwiherero ari rusange bajye bumvikana n’ababufite bityo umukiriya waje kurya ye kwishyura’’. Aha akomeza avuga ko mu gihe umukiriya akeneye ubwiherero yajya ahabwa agapapuro yerekana mu gihe agiyeyo ntiyishyuzwe kabiri serivisi yari guhabwa ari imbumbe. Umwe mu bafite resitora I Kigali kuri icyo kibazo avuga ko abubaka amagorofa akenshi baba batazi uzayakodesha niba ari banki cyangwa resitora. Bityo abahakodesha bitewe n’icyo bashaka kuhakorera akaba aribo bakwiye kwaka ubwiherero bw’inyongera. Gusa avuga ko bigoye bitarateganijwe mbere. Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB gishishikariza abatanga serivisi kudasiragiza umukiriya ahubwo agahabwa ibyo akeneye byose mu gihe gikwiye. Ku bafite ama bare(Bar) na resitora bo, kugira ubwiherero ni ihame.

Solange Ayanone

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2020 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.