Ijambo ry'umunsi: Wirwana no gushaka gutangirira ku bintu binini. Tangirana n'ibito ahubwo ubigire binini. Robert Kiyosaki
Kwanga  service mbi birashobok

Kwanga service mbi birashoboka

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB kirashishikariza abakiriya kwanga servisi mbi no kubigaragaza. Nyamara benshi bavuga ko bitoroshye batinya ingaruka byabagiraho. Bahitamo kugenda batavuze kandi ntibazagaruke

Yanditswe: Solange Ayanone kuwa 21 Nyakanga 2018 saa 10:14

“ servisi uyihabwa nabi, ukayakira nabi wiciraguraho, niba ari iyishyurwa ukayishyura”. Uwo ni Rutayisire B. kimwe nawe benshi niko babigenza iyo bahawe serivisi itabanyuze bagenda batavuze kandi bakishyura.
Gutanga serivisi neza n’ubwo bigenda binozwa mu Rwanda ariko biracyari ikibazo. Intambwe yo kwanga servisi mbi benshi bavuga ko igoye. Mujawamariya Suzana agira ati “ ubu se wayanga gute kandi uyikeneye. Urayakira ukagenda ushenguka umutima. “
Bamwe bavuga ko impamvu bemera serivisi mbi ari uko akenshi nta handi baba bari buyikure nko kwa muganga, mu bucamamnza, mu ishuli, kuko ariho ibarizwa gusa. Abandi nabo bakemera serivisi mbi ndetse bakanayishyura kubera kwanga inkurikizi zava mu kuyanga. Emmanuel Mpoze agira ati “ wirengagije ko abanyarwanda bagira n’amahane! Utayishyuye wabibona. Bakumena impanga”.

Birashoboka kuyanga no kutayishyura

Mu kiganiro yahaye Isango Star, Emmanuel Nsabimana ushinzwe ishami ry’imitangire myiza ya serivisi muri RDB avuga ko kwanga serivisi mbi bishoboka. Umukiriya asabwa kubanza kubibwira uyimuhaye, atakumva akabibwira umukuriye. Nawe atabyumvise yegera ubuyobozi buhegereye akabibabwira. Uyu ni Libanje ntashobora kugenda atabivuze mu gihe serivisi itamunyuze agira ati “ Naka icyo nshaka waha abandi ndebera nahabatanze, nkakubwira nti: Urakoze kumpa service mbi yongeyeho agasuzuguro. Nkigendera” .

Naho Anthele R. we yamaze no gutera intambwe yo kutishyura serivisi mbi. Abivuga atya “ rwose ntiwampa serivisi mbi ngo nyemere kandi ngomba kwishyura amafaranga nabonye nyavunikiye. Ndayanga rwose ngahita njya ahandi kandi ngenda mbikubwiye”.
Gusa Emmnanuel akaba asaba abakiriya kwanga serivisi mu kinyabupfura nta mahane. Yongeraho ko nko kubafata ibiribwa n’ibinyobwa badakwiye kwanga serivisi bamaze kubifata byose. Babivuga kare ko bitameze neza. Anakebura abatanga serivisi gusubiza ibibazo by’abakiriya kuko umukiriya uhawe serivisi mbi agenda arakaye , abivuga ku buryo bigira ingaruka ku kigo cyamuhaye iyo serivisi.

Solange Ayanone

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2020 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.