Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Impamvu 5 zituma abantu...

Impamvu 5 zituma abantu batsindwa ikiganiro cy’akazi (Interview)

Benshi bajya gukora ikizamini cy’akazazi kizwi nka “ interview” ariko ntibatsinde. Hari impamvu nyinshi zituma usaba akazi atsinda cyangwa atsindwa ikiganiro cyo gusaba akazi. NI byiza rero kuzimenya kugira ngo uzirinde.

Yanditswe: Aimery P. Barame kuwa 10 Werurwe 2021 saa 15:07

Malika Remili ni umutoza mpuzamahanga w’umwuga akaba n’uwashinze ikigo Likacoaching, urubuga rw’umwuga ruzobereye mu gufasha abanyamwuga n’abanyeshuri barangije mu rugendo rw’ubuzima ndetse n’intego zabo. Avuga ko gutsindwa ikizami cyo kuganira cy’akazi bibaho ariko ko igisubizo atari ukurekeraho kugikora. Malika agira ati : “Menya neza ko udasubiramo amakosa amwe nkayubushize ari nayo mpamvu ikunze kugaragara ituma abantu batsindwa iki kizami cy’akazi”.

Dore impamvu nyamukuru zitera abantu gutsindwa iki kizamini n’icyo wakora ngo utsinde nk’uko Malika abitangamo inama :

1. Kwitegura nabi
Gutegura nabi ni yo mpamvu ituma 75% by’icyo kizami bitsinda abantu kubera ko umukandida yabajijwe bimwe mu bibazo atari yiteze. Umuntu utiteguye agaragara byoroshye uko ibintu byaba bimeze kose

Dore rero ukuri kandi ibi birakurikizwa kwisi yose:
Abakoresha bakoze umukoro wabo kugirango baguhitemo bityo biteze ko nawe uzakora umukoro wawe bakabona ko batibeshye! Urebye umubare w’abantu baba bohereje ibisabwa , wagombye kubona ko ufite amahirwe kuba warabonye n’icyo kiganiro kandi ugomba gukoresha neza aya mahirwe ubitegura neza!

Ukeneye gukora iki rero?
Iyo ufite ikiganiro giteganijwe, ntugomba, kubitegura gusa, ahubwo ushake uburyo bwo kwitoza no kwitoza hamwe numuntu. Ugomba kuza kubazwa ufite igitekerezo cy’ibyo bashobora kukubaza uzi neza n’icyo utagomba kubaza, Kugirango wihe amahirwe make bishoboka yo gutsindwa ikizami cy’akazi. Ni byiza ko witoza hamwe n’umutoza wumwuga ukwiye aho bishoboka uzaguha tekinike yo kwiyamamaza wowe ubwawe no gutanga neza ibitekerezo byawe kugirango uhagarare nk’umuntu ukenewe koko.

2. Kugaragaza imyifatire mibi
Kugaragaza imyifatire mibi ni ubundi buryo bwo gukumira no kugabanya amahirwe yo kubona akazi, imwe mumpamvu 5 zingenzi zo kunanirwa ikiganiro cy’akazi
Niba ugiye kwijujuta no kunegura ibintu byose, niba ugiye kuvuga ibintu bibi kuri shobuja cyangwa sosiyete yawe ya mbere, niba ugiye kwihagararaho no , guhunga ibibazo ibyiza ikiganiro wakireka .

Inama Malika akugira ni ugukomeza kugira imvugo n’imyitwarire ikwiye. Mbere yo kunegura ibuka ko utari intungane. :
➢ Ntunegure; gusa vuga itandukaniro ry’ibitekerezo, imico, imikorere cyangwa inzira.
➢ Ntukiburanire cyangwa ngo ugire ishingiro; sobanura ibyo usabwa;
➢ Ntukigire NYIRANDABIZI ahubwo ibyo bakubwiye ko utazi byemere uvuge uti: “Simbizi ariko nzabishakisha mbimenye…”
Ntugaragare ko ubabaye cyangwa ufite isoni; Mwenyura kandi ukoreshe urwenya kugirango woroshye ikiganiro;
➢ Ntukumve ko hari icyo upfa n’abakubaza;

3. Kubura ishyaka
Kubura ishyaka bishobora kugaragara ako kanya bitewe n’uko uri gukoresha umubiri wawe( body lannguage) , guhuza amaso n’ijwi ryawe ni ngombwa. Mu by’ukuri, ukuboko kwawe gushobora kubivuga byose kandi utavuze.

Ibaze uti: “kuki ngiye muri iki kiganiro?” Niba igisubizo ari : "Sinzi rwose" ikizamini wakireka cyangwa ukakijyamo kugira ngo witoze cyangwa uhure n’abantu batandukanye .
Ese, urashaka ako kazi koko?
Noneho menya neza uko ubyerekana! Abakoresha nta kindi bashaka uretse ishyaka! Niba udashobora kwemeza umukoresha ko uzaba ufite ishyaka nkabo, ntibazizera cyane ubudahemuka bwawe burambye no gukomeza akazi.

4. Ibisubizo bidasobanutse kandi by’uburiganya
Mu kiganiro cy’akazi, abakoresha barabizi ko ibisubizo biba biri butangwe n’ababazwa bishobora kuba bidasobanutse cyangwa banariganya.
Abakoresha bashobora kubona neza binyuze mu bisubizo byahimbwe kandi by’uburiganya. Mu buryo bwose bushoboka, komeza ikiganiro cyiza kandi cyubaka kandi ntukibande kubyo watsinzwe kera cyangwa ibihe bibi.

5. Kudasobanura neza icyo uzamarira umukoresha
Kudasobanura neza icyo uzamara ntabwo binaniza ubaza ibibazo gusa ahubwo birababaje kandi biranagoye.
Niba udasobanura neza ku byo witeguye gutanga ku murimo runaka, birashoboka ko utazigera na rimwe usobanura bihagije kugira ngo ubashe gutsinda no mu gihe waba uhawe izo nshingan0.
None ukeneye gukora iki?
Ibaze uti : “Niki nshobora kuzana muri iki kigo?" hanyuma ukore urutonde rw’umutungo wose ufite: umwuga, umuntu ku giti cyawe.
Abantu benshi batsindwa ikiganiro cy’akazi kubera ko badakora ubushakashatsi bwabo. Soma ibisobanuro by’akazi witonze, andika ibisabwa byose hanyuma usobanure neza uburyo wujuje ibyo bisabwa.

Amakuru yakuwe ku rubuga :www.europelanguagejobs.com

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.