Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Gukorakora abakobwa bakira

Gukorakora abakobwa bakira abantu mu tubari byica serivisi

Bamwe mu bakobwa bakora mu tubari binubira imyitwarire ya bamwe mu bagabo bakunze kurangwa no kubakorakora bari mu kazi. Ibi bibangamira abo bakozi kandi bikica serivisi. Nyamara bamwe mu babikora ntibazi ko bene ibi bifatwa nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yanditswe: Solange Ayanone kuwa 6 Kanama 2018 saa 12:56

Bamwe mu bakiriya bavuga ko impamvu itera abagabo kwitwara gutyo ari nyinshi. Olivier O. abona ibi bituruka ku bakoresha bategeka abakobwa kwambara imyenda migufi kugira ngo bakurure abagabo. Bamwe muri abo bakoresha babwira abo bakobwa ko nibanga ko babakoraho bazabirukana.

Ku rundi ruhande ariko ngo hari n’abakobwa baza mu tubari batazanywe na kamwe. Theo G. niko abibona “ Biterwa n’abakora mu kabari baba bararutse bitewe no kubaha tip iyo umukozeho birangira umusengereye cyangwa umuhaye tip”. Uwimana Jane akora umwuga wo kuririmbira abakiriya mu tubari. Nawe avuga ko hari bamwe mu bakobwa bimakaza iyo ngeso yo gukorakorwa bagamije gushakisha abagabo. Avuga ko ibi bituma wa mugabo akeka ko buri mukobwa uhakora ari uko ameze ariko si byo. Abandi nabo basanga ko abakiriya iyo banyoye ibisembuye byinshi nabo bakunze kwitwara batyo.

Iyo migirire yangiza serivisi kandi ihanwa n’amategeko

Emmanuel Nsabimana ni umuyobozi w’ishami ry’imitangire myiza ya service mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, avuga ko iyi migirire itemewe kuko itesha agaciro umukozi. Avuga ko abakoresha bahatira abakobwa kwemera gukorakorwa atari abanyamwuga ko bakwiye kubihanirwa.
Emmanuel aragaragaza ingaruka kuri serivisi. Agira ati ”kumukoraho bishobora gutuma abwira nabi umukiriya bigahinduka serivisi mbi. Umukobwa ubyemera yita ku mukiriya umwe akareka abandi. Kandi mu kazi ke asabwa kutabogama “.
Ubushakashatsi bwakozwe na Prof. J. Dahinden na Dr. A. Lavanchy ku mibanire y’abakiriya n’abakobwa babakira mu kabari, bwagaragaje ko hari abakiriya bitwara nabi bagasuzugura abakobwa babakira cyangwa bagashaka kubafata kun ngufu.

Gukorakora aba bakobwa bishobora gufatwa nk’icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibi bihanwa n’ingingo ya 31 y’itegeko rikumira kandi rikarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uwo iki cyaha cyahama yahanishwa gufungwa kuva kumyaka 2 kugera kuri 5 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 kugeza ku bihumbi 200.

Tanga Igitekezo



Ibitekezo

  • Posted by Aimery on 7 Kanama 2018

    Nge mbona n’abakobwa babigiramo uruhare !

Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.