Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Abasigajwe inyuma n’amateka

Abasigajwe inyuma n’amateka banenga kuba hari serivisi badahabwa nk’abandi banyarwanda

Mu gikorwa cyabereye I Kigali tariki ya 26/7/2019 cyo gukorera ubuvugizi abasigajwe inyuma n’amateka cyateguwe n’umuryango COPORWA; abasigajwe inyuma n’amateka bagaragaje ko hari serivisi badahabwa nk’abandi banyarwanda bose bakifuza ko bakwitabwaho by’umwihariko mu kuzamura imibereho yabo. Ngo hari abandi bahabwa inzu nk’abakeneariko abasigajwe inyuma ntibazihabwe kandi bari mu cyiciro kimwe cy’ubudehe.

Yanditswe: Hategekimana Innocent kuwa 2 Kanama 2019 saa 10:09

Ayinkamiye Christine, utuye mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, avuga ko ikibazo abasigajwe inyuma n’amateka bagihura nacyo ngo ari uko hari serivisi badahabwa kuko hari ubwo bavuga ikibazo cyabo mu buyobozi ntibubashe kucyumva.

Yagize ati “Nubwo hari ubuyobozi bw’ibanze buhari, umuntu hari ubwo avuga ikibazo afite ntibacyumve. Urugero natanga nk’ubu twatowe n’inteko y’abaturage kugira ngo twubakirwe, ubwo twari tumaze imyaka 20 mu nzu y’umurenge, barangije bayidusohoramo barayivugurura barangije baravuga ngo twe turacyari batoya tuziyubakira, kandi turi mu cyiciro cya mbere. Nta sambu tugira, ntaho kuba tugira, ariko bashyiramo abandi baturage bari mu cyiciro cya mbere kandi bafite amasambu ngo ni uko batuye mu manegeka”.

Mukandayambaje Vestine wo mu karere ka Nyagatare, avuga ko bifuza ko bagiraimpinduka ariko letaikabigiramouruhari.

Yagize ati “Iyo urebye aho dutuye usanga hari abakiduheza cyangwa ugasanga hari abagitinyuka kutubwira amagambo y’urukozasoni. Turacyari inyuma cyane mu iterambere, ariko turasaba ubuyobozi ko bwagira umwihariko mu kurengera uburenganzira bw’abasigajwe inyuma n’amateka bahoze ari abatwa. Ikindi usanga ubuyobozi butatwakira kimwe nk’uko bakira abandi bigatuma tuba mu buzima bwo kwiheba”.

Ayinkamiye akomeza avuga ko ashima perezida wa Repubulika wemeye ko bazamuka kimwe nk’abandi banyarwanda bose ariko ngo ubuyobozi bw’ibanze bwo hasi ntabwo bukurikiza amabwiriza ya perezida kuko bubaye buyakurikiza nta kuntu inteko rusange yatorera umuntu mu nama ngo umuyobozi aze amukuremo kandi byitwa ko ari mu cyiciro cya mbere.

Musabyimana Yvonne Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango COPORWA, avuga ko ubushakashatsi bugamije kureba niba imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka ishobora kuba yarahindutse, ariko mu bigaragara nta gihinduka ahubwo ubushakashatsi bugaragaza ko bakibayeho nabi.

Yagize ati “Ububushakashatsi bwagaragaje ko nta kigeze kiyongera ku miberaho yabo. Ni ikibazo gikomeye kubona nko mu karere ka Gasabo hari abaturage baba mu mahema aho usanga nk’umuryango w’abantu umunani baba mu ihema. Ibyo ni ibyagaragaye muri filime mbarankuru yakorewe mu karere ka Gasabo. Urumva haracyari ikibazo gikomeye. Icyifuzo cyacu ni uko imibeho y’abasigajwe inyuma n’amateka yahinduka ikava ku kigero cyo ku mibereho mibi bakagira imibereho myiza”.

Musabyimana akomeza avuga mu turere tw’icyaro twa kure bikabije kuko abana batiga, abantu babayeho mu buzima bw’ubwihebe.

Habumugisha Jackson umukozi mu kigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze (LODA) avuga ko bashyira mu bikorwa gahunda ya leta yo kugabanya ubukene bukabije mu banyarwanda, harimo ubudehe na VUP ndetse no gutanga inkunga y’ingoboka bashingiye ku ngo zikennye.

Yagize ati “Mu by’ukuri twese hari ingo tuvukamo cyangwa izo tuvamo ariko mu gutanga inkunga ingo zikennye cyane nizo duheraho dufasha. Ahubwo mureke dufatanye kuko twebwe mu byo dukora twabuze n’abantu duha inguzanyo kandi ntabwo duheza kuko buri muryango wose ukennye ufite uburyo uhabwamo inkunga cyangwa ufashwamo. Mu gihe rero hakiganirwa uburyo abasigajwe inyuma n’amateka bakwitabwaho by’umwihariko mwashaka n’uburyo mwakwaka inguzanyo zitandukanye ziba ziteganyijwe”.

Umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta, uharanira inyungu n’iterambere ry’abasigajwe inyuma n’amateka (COPORWA) washinzwe mu mwaka w’1995 ubu ukaba ufite abanyamuryango basaga ibihumbi 36.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2022 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.