Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Abacuruzi barasabwa kwima...

Abacuruzi barasabwa kwima serivisi abatubahiriza ingamba zo kwirinda covid 19.

Imibare y’abandura icyorezo cya corona virusi iragenda izamuka mu Rwanda. Umujyi wa Kigali uri muri “Guma mu rugo”kubera ubwandu bwinshi bwahagaragaye. Bamwe mu bacuruzi bari mu batungwa agatoki mu kutubahiriza ingamba zo kwirinda covid19 kubera kwanga gusubiza inyuma amafaranga.

Yanditswe: Solange Ayanone kuwa 22 Mutarama 2021 saa 05:22

“ abacuruzi bo mu Rwanda ntibaragera ku rwego rwo kwima serivisi umukiriya uje abagana atambaye agapfukamunwa cyangwa atakarabye intoki kubera amafaranga” . Uyu ni Xavier Bizimana , umunyamakuru ukora ikiganiro “Na yombi” ku Isango star. Kimwe na we benshi mu batanze ibitekerezo mu batanze ibitekerezo mu kiganiro NA YOMBI cyanyuze ku Isango star kuri uyu wa gatandatu ushize niko babibona.

Samuel, utuye mu Ruhango yatangarije Isango Star ko abacuruzi abacuruzi bakira abatubahirije ingamba za covid 19 ari bo benshi kurusha ababasubiza inyuma. Ati: “ abacuruzi benshi bafite kandagira ukarabe zidaherukamo amazi. Uzanye amafaranga atambaye agapfukamunwa baramwakira. Njye ndabona Leta ikwiye guhemba abakorerabushake bagakwira mu midugudu bareba abatubahiriza ingamba bityo bagahanwa. Umucuruzi ubirengaho agahanwa , umuturage nawe bikaba uko. “
Kuri we ibihano birakwiye cyane muri iki gihe imibare y’abandura yiyongera.
Ndabarinze w’I Rutare nawe abona abacuruzi baradohotse mu gukaza ingamba zo kwirinda covid 19 mu buryo bugaragarira buri wese. Ati: “ ibihe turimo birakaze. Ndasanga hano iwacu nta mucuruzi wakwirukana umukiriya utambaye agapfukamunwa. Abenshi ni ababakira. Ariko buriya bose banze kumwakira akabura serivisi byatuma agera aho akubahiriza ibisabwa. Benshi covid19 bayiciye amazi, ubu se Padiri Ubald ntiyamudutwaye? Ingero ni nyinshi.”
Inzego z’ibanze n’irondo ry’umwuga baradohotse
Bamwe bemeza ko inzego z’ibanze usanga zigira uruhare mu gutuma abacuruzi birara. Vincent utuye mu rugunga I Kigaki agira ati: “ mperutse kuba ndi ku Kimihurura mu myembe, umuyobozi w’umudugudu ancaho mpagaze ahantu hari butiki yuzuyemo abantu bamwe nta gapfukamunwa bambaye, ku ruhande akabari karafunguye ntiyagira icyo abikoraho. Mu kanya haca irondi ry’umwuga naryo rirabibona riricecekera. Ubwo harya ejo bundi tuzajya kubatora tubatorera iki?”.
Uyu asanga inzego z’ibanze zibishatse corona yashira ariko abona nta bushake abayobozi bafite bwo gukurikirana abatubahiriza ingamba zashyizweho. Undi muturage w’I Kigali utarashatse ko amazina ye atangazwa twahimbye F.K nawe asanga bamwe mu bacuruzi bo mu mabutiki baha ruswa abayobozi ngo batabahana mu gihe batubahirije ingamba zo kwirinda corona virusi. Ati” ni gute umuyobozi abona utubari dukora, akabona abaturage batambaye agapfukamunwa , kandagira ukarabe zitarimo amazi akabyihorera? Bamuha akantu akabirenza ingohi”.

Bamwe ntibemera ko covid 19 iriho
Kubera ko abayobozi bahora bigisha ibya corona ariko ntibyumvikane, hari abakeka ko itariho kuko batari babona abo yahitanye. Xavier aratanga inama y’uburyo inyigisho za corona zatangwa. Ati: “ RBC ikwiye guhindura uburyo yigisha ibya corona. Abakize , ababuze ababo kubera covid19 n’abaganga bakitangira ubuhamya. Ibi nibyo abaturage bakumva kurusha bivuzwe n’ubuyobozi”.

N’ubwo bamwe bakerensa corona virusi, imibare y’abandura n’abahitanwa nayo irakomeza gutumbagira. Mu Rwanda abamaze kurwara bose ni 11,239 abamaze gupfa ni 149.
Mu ijambo Nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame yavuze agaragaza ibyakozwe mu mwaka wa 2019 yavuze ko U Rwanda rugenda rufata ingamba zikaze kugira ngo ruhangane n’icyorezo mu buryo bwimbitse. Asaba abanyarwanda kubyihanganira kuko kwirinda biruta kwivuza. Uruhare rwa buri wese rurakenewe.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2021 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.