Ijambo ry'umunsi: Bifata amezi kubona umukiriya ariko kumutakaza bifata isogonda rimwe - Vince Lombardi
Umwanya w’Ushinzwe kwakira...

Umwanya w’Ushinzwe kwakira Amafaranga (Cashier) | COPRORIZ-NTENDE

Koperative y’Abahinzi b’Umuceri “COPRORIZ-NTENDE “ikorera mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama, irifuza gutanga akazi muri Farumasi yayo (NTENDE PHARMACY) ku Umwanya w’Ushinzwe kwakira Amafaranga (Cashier)

Yanditswe: M. Jean Pierre kuwa 11 Nyakanga 2022 saa 11:13

Koperative y’Abahinzi b’Umuceri “COPRORIZ-NTENDE “ ikorera mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama, irifuza gutanga akazi muri Farumasi yayo (NTENDE PHARMACY) ku mwanya Umwanya wUshinzwe kwakira Amafaranga (Cashier)
Abifuza ako kazi bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari umunyarwanda/Umunyarwandakazi
  • Kuba atarakatiwe n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu (6months)
  • Kuba afite impamyabushobozi y’Amashuri yisumbuye (A2) muri accounting n’ibindi bisa nkayo.
  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
  • Kuba azi gukoresha neza Mudasobwa

Abujuje ibisabwa bagomba kuzana Dosiye zabo, bitarenze taliki 22/07/2022 ku biro bya COPRORI-NTENDE saa tatu (09h00AM) zuzuye za mugitondo, cyangwa bakazohereza kuri Email: [email protected]

Dosiye yuzuye igomba kuba ikubiyemo ibi bikurikira:

  • Ibaruwa isaba akazi
  • Umwirondoro w’usaba akazi (CV)
  • Photocopie y’impamyabushobozi iriho umukono wa Notaire
  • Photocopie y’irangamuntu
  • Imyirondoro y’Abantu batatu (3) bamuzi

Bikorewe Gatsibo, kuwa 08/07/2022

RUGWIZANGOGA Elyse
PEREZIDA WA COOPERATIVE
COPRORIZ-NTENDE.

Tanga Igitekezo



Copyright © 2016 - 2022 AFRI-MEDIA LTD. All Rights Reserved.