Banki ya Kigali

Muraho. Mperutse kujya kuri BK nshaka amadorari. Nabanje Nyabugobo ntonda umurongo ngeze kuri guichet bambwira ko ayo nashakaga batayafite bampa make. Bukeye nsubirayo ariko noneho njya mu ishami rya CHIC nabwo ngeze kuri guichect bampa make ngo ntayo bafite. Bampamagariye ku ishami rya pension plazza ngo ariyo . Ibi narabishimye ariko mpageze barambwira ngo njye ku murongo wari muremure. Noneho ndababaza nti ese ubu ntimwampa ama dollars ko nje mvuye ku wundi murongo nakongera ngatonda ? Umusore wari urimo kwakira abantu arambwira ati uratonda nta kundi. Numva simbyumva ndamubwira nti ese ubu koko njya kubaha amafaranga twigeze tuvugana ko nzajya ntonda ku ma shami 3 mbere yo kuyabona? Ndavuga nti ibi sibyo ndashaka amafaranga kandi ntatonze kuko niba mvuye muri CHIC nkayabura ntabwo ari ikosa ryanjye. Ati none se ko ntacyo nakumarira? Nti shaka icyo umarira niyo mpamvu uri hano. Ati ihangane nze mbwire chef wanjye numve. Yaragiye aramubwira ni uko mbona barayampaye. None ndibaza nti ese amadollars yashize mu gihugu? ni imikorere mibi? ni gute agence yaburamo 5,000 US $ ngo abandi bayatwaye? None se umuntu ajya gufunguza compte kuki batamubwira ko kuyakuramo bigoye ? Ndashimiria uru rubuga www.jobcenter.rw baduhaye espace " VUGA MUKIRIYA " yo kuvuga ibitagenda ngo bikosoke. murukoreshe. Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to top